YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 6

6
Ibibwiriza abatambyi iby'igitambo cyoswa
1Uwiteka abwira Mose ati 2“Tegeka Aroni n'abana be uti: Iri ni itegeko ry'igitambo cyoswa, kijye kiba ku nkwi zacyo zo ku gicaniro kirareho bucye, umuriro wo ku gicaniro uhore waka. 3Umutambyi yambare ikanzu ye y'igitare, n'ikabutura y'igitare ayambare ku mubiri we, ayore ivu ry'igitambo cyoshejwe cyakongorewe n'umuriro ku gicaniro, ariyorere iruhande rw'igicaniro. 4Yiyambure iyo myambaro yambare indi, ajye gusesa iryo vu inyuma y'ingando z'amahema, ahantu hadahumanijwe. 5Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw'ibitambo by'uko bari amahoro. 6Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire.
Iby'ituro ry'ifu
7“Iri ni itegeko ry'ituro ry'ifu: bene Aroni barimurike imbere y'Uwiteka, imbere y'igicaniro. 8Ku ifu y'ingezi y'iryo turo n'amavuta ya elayo yaryo akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose uririho, abyosereze ku gicaniro bibere Uwiteka impumuro nziza, bibe urwibutso rwaryo. 9Igisigaye kuri iryo turo Aroni n'abana be bakirye, bakirīre ahantu hera kidasembuwe, mu rugo rw'ihema ry'ibonaniro abe ari ho bakirīra. 10Be kucyotsanya umusemburo, nkibahaye ho umugabane wabo ku maturo nturwa agakongorwa n'umuriro. Ni icyera cyane nk'uko igitambo gitambirwa ibyaha kimeze, n'igikuraho urubanza. 11Umugabo wese wo muri bene Aroni yakiryaho. Iryo ni itegeko ridakuka ribategeka mu bihe byanyu byose, ritegeka iby'amaturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uzayakoraho wese azaba ari uwera.”
12Uwiteka abwira Mose ati 13“Iri ni ryo turo rya Aroni n'abana be bazaba bakwiriye kujya batura Uwiteka, uhereye ku munsi Aroni azasigirwa: bature igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi ho ituro ry'ifu badasiba gutura, umucagate wayo ujye uturwa mu gitondo, undi ujye uturwa nimugoroba. 14Bayivuganire n'amavuta ya elayo ku cyuma gikaranga, nimara gutota uyinjirane, uyigabanyemo ibice, uyikarange, abe ari ko utura iryo turo ry'ifu ribere Uwiteka impumuro nziza. 15Umutambyi uzasīgwa wo mu bana be umuzunguye ajye atura iryo turo, itegeko ritazakuka ritegetse yuko rizajya ryoserezwa Uwiteka ritagabanije. 16Ituro ry'ifu riturwa n'umutambyi ryose rijye ryoswa ritagabanije, ntirikaribwe.”
Iby'igitambo gitambirwa ibyaha
17Uwiteka abwira Mose ati 18“Bwira Aroni n'abana be uti ‘Iri ni itegeko ry'igitambo gitambirwa ibyaha, aho bakererera igitambo cyoswa abe ari ho bakererera igitambo gitambirwa ibyaha imbere y'Uwiteka, ni icyera cyane. 19Umutambyi ugitambiye ibyaha akirye, kirirwe ahantu hera ari ho mu rugo rw'ihema ry'ibonaniro. 20Uzakora ku nyama zacyo wese azabe ari uwera, nihagira amaraso yacyo atarukira ku mwambaro wose, ujye umesera ahantu hera uwatarukiweho na yo. 21Kandi nigitekwa mu nkono y'ibumba bayimene, nigitekwa mu nkono y'umuringa bayihanagure bayoze. 22Umutambyi w'umugabo wese yakiryaho, ni icyera cyane. 23Kandi igitambo gitambiwe ibyaha cyose bazendaho amaraso, bakayazanira mu ihema ry'ibonaniro guhongerwa Ahera, ntikikaribwe ahubwo kijye cyoswa.’

Currently Selected:

Abalewi 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in