YouVersion Logo
Search Icon

Abalewi 5

5
Ubundi buryo bw'ibitambo bitambirwa ibyaha
1“Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi,#batanzeho . . . azi: cyangwa, washobora guhamya, naho yabonye ikintu cyangwa yakimenye, agakora icyaha cyo kumva barahiriza ko abivuga, ntabivuge. azagibwaho no gukiranirwa kwe.
2“Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y'inyamaswa ihumanya, cyangwa iy'itungo rihumanya, cyangwa iy'igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n'urubanza.
3“Cyangwa nakora ku guhumana k'undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n'urubanza.
4“Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n'urubanza rw'icyo yaturumbukiye.
5“Kandi niyimenyaho urubanza rwa kimwe cyo muri ibyo, yature icyaha yakoze, 6azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'umwagazi wo mu mukumbi w'umwana w'intama cyangwa w'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze.
7“Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa. 8Abizanire umutambyi, na we abanze atambe icyo gutambirwa ibyaha, akinosheho umutwe, ariko ye kukigabanyamo kabiri. 9Amishe ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha ku rubavu rw'igicaniro, andi maraso yacyo agikandwemo avire ku gicaniro hasi. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha. 10Icya kabiri acyose nk'uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa.
11“Niba ari umukene ntabashe kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, azane ituro aturirira icyaha yakoze ry'igice cya cumi cya efa#efa ni indengo imwe n'umucagate. y'ifu y'ingezi ibe ituro rituririrwe ibyaha. Ntasukeho amavuta ya elayo, ntashyireho umubavu kuko rituririrwa ibyaha. 12Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw'iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y'ibitambo byatambiwe#hejuru . . . byatambiwe: cyangwa, nk'uko bosa ibitambo bitambirwa. Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha. 13Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze cya bene ubwo buryo, maze uwo muntu azakibabarirwa. Ifu isigaye ibe iy'umutamby, nk'uko biba ku ituro ry'ifu ridaturirirwa ibyaha.”
Ibitambo byo gukuraho urubanza
14Uwiteka abwira Mose ati 15“Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by'Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy'isekurume y'intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y'igiciro uzacira cya shekeli z'ifeza zigezwe kuri shekeli y'Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza. 16Kandi arihe igiciro cy'iby'Ahera yimanye, yongereho igice cyacyo cya gatanu, abihe umutambyi, umutambyi amuhongerere impongano ho iyo sekurume y'intama y'igitambo cyo gukuraho urubanza, maze uwo muntu azababarirwa.
17“Kandi nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu byo Uwiteka yabuzanije, naho yaba agikoze atacyitumye aba agiweho n'urubanza, kandi azabaho gukiranirwa kwe. 18Azanire umutambyi isekurume y'intama idafite inenge, ikuwe mu mukumbi y'igiciro uzacira, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza, umutambyi amuhongerere impongano y'igicumuro yacumuye atacyitumye, atabizi, maze uwo muntu azakibabarirwa. 19Icyo ni igitambo cyo gukuraho urubanza, ni ukuri yagiweho n'urubanza imbere y'Uwiteka.”
Igitambo gikuraho urubanza rwo kuriganya cyangwa guhuguza
20 # Kub 5.5-8 Uwiteka abwira Mose ati#5.20-26: muri Bibliya Yera ya mbere, iyi mirongo ni 6.1-7; bityo, 6.8-30 ihwanye na 6.1-23 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo. 21“Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu, 22cyangwa kubona icyazimiye akagihuguza akarahira ibinyoma, nihagira icyo muri ibyo byose umuntu akoze kikamubera icyaha bizabe bitya: 23niba akoze icyaha akagibwaho n'urubanza, azarihe icyo yibye, cyangwa icyo yanyagishije igitugu, cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyazimiye yabonye, 24cyangwa ikindi kintu cyose yahuguje arahira, akirihe kitagabanije, kandi acyongereho ikingana n'igice cyacyo cya gatanu, nyiracyo abe ari we akiriha ku munsi azatsindirwa. 25Kandi azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza cy'isekurume y'intama idafite inenge, y'igiciro uzaciraho igitambo cyo gukuraho urubanza, agishyīre umutambyi. 26Nuko umutambyi amuhongerere impongano imbere y'Uwiteka, maze uwo muntu azababarirwe icyo yakoze cyose cyamuzaniye urubanza.”

Currently Selected:

Abalewi 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in