YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 11

11
Yesu azura Lazaro
1 # Luka 10.38-39 Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w'i Betaniya, ikirorero cy'iwabo wa Mariya na Marita mwene se. 2#Yoh 12.3 Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w'uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye. 3Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.”
4Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w'Imana ahimbazwa.”
5Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro. 6Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari. 7Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.”
8Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?”
9Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n'abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona, 10ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.” 11Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”
12Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.”
13Nyamara Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw'ibitotsi. 14Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. 15Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.”
16Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”
17Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro. 18I Betaniya hari bugufi bw'i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n'eshanu.#sitadiyo cumi n'eshanu ni nka za kirometero ebyiri. 19Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.
20Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu. 21Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22Kandi n'ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”
23Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.”
24Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w'imperuka.”
25Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, 26kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s
27Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w'Imana ukwiriye kuza mu isi.”
28Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.” 29Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga. 30Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze. 31Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo.
32Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
33Yesu amubonye arira, n'Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika, 34arababaza ati “Mbese mwamushyize he?”
Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.”
35Yesu ararira. 36Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!”
37Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n'uyu ntapfe?”
38Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa. 39Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.”
Marita mushiki w'uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.”
40Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw'Imana’?” 41Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise. 42Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw'abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.” 43Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” 44Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”
Abayuda bajya inama yo kwica Yesu
(Mat 26.1-15; Mar 14.1-2; Luka 22.1-2)
45Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera, 46ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze.
47Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi? 48Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n'ubwoko bwacu.”
49Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi. 50Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?” 51Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko, 52ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe.
53Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica. 54Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw'ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n'abigishwa be.
55Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze. 56Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?” 57Ariko abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata.

Currently Selected:

Yohana 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy