YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 10

10
Umwungeri mwiza
1“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi. 2Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w'intama. 3Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. 4Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. 5Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.”
6Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye.
7Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama. 8Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise. 9Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. 10Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
11“Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, 12ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya. 13Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. 14Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya 15#Mat 11.27; Luka 10.22 nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. 16Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.
17“Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. 18Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”
19Abayuda bongera kumupfa ku bw'ayo magambo. 20Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?”
21Abandi bati “Ayo magambo si ay'utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?”
Yesu ahamya ko ari umwe na Se, Abayuda bashaka kumwica
22Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k'urusengero rw'i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y'imbeho. 23Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo. 24Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.”
25Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya. 26Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye. 27Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. 28Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. 29Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. 30Jyewe na Data turi umwe.”
31Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere. 32Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”
33 # Lewi 24.16 Abayuda baramusubiza bati “Ku bw'imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”
34 # Zab 82.6 Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’? 35Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka, 36mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’? 37Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere. 38Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
39Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.
40 # Yoh 1.28 Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo. 41Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuri byose.” 42Benshi bamwizererayo.

Currently Selected:

Yohana 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy