YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 36

36
Yeremiya yandikisha Baruki amagambo y'ubuhanuzi bwe
1 # 2 Abami 24.1; 2 Ngoma 36.5-7; Dan 1.1-2 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 2#Yes 8.1; Yer 30.2 “Enda umuzingo w'igitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n'amahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu. 3Ahari ab'inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n'icyaha cyabo.”
4Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, Baruki aherako yandika mu muzingo w'igitabo amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye. 5Maze Yeremiya ategeka Baruki ati “Ndi imbohe simbasha kujya mu nzu y'Uwiteka, 6nuko ba ari wowe ugenda usome amagambo Uwiteka yavugiraga mu kanwa kanjye akandikwa muri uwo muzingo, uyasomere mu matwi ya rubanda uri mu nzu y'Uwiteka ku munsi wo kwiyiriza ubusa, kandi uyasomere no mu maso y'ab'i Buyuda bose bavuye mu midugudu yabo. 7Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka, umuntu wese akareka inzira ye mbi kuko uburakari n'umujinya Uwiteka yahanuriye ubu bwoko bikomeye.” 8Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nk'uko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo y'Uwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu y'Uwiteka.
9Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu b'i Yerusalemu bose n'abantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu midugudu y'u Buyuda, biha kwiyiriza ubusa imbere y'Uwiteka. 10Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani w'umwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ry'umuryango mushya w'inzu y'Uwiteka, ayasomera imbere ya rubanda rwose.
11Nuko Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani, yumvise amagambo y'Uwiteka yose yanditse mu gitabo, 12aherako aramanuka ajya mu ngoro y'umwami mu cyumba cy'umwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama w'umwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n'ibikomangoma byose, 13maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda. 14Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.” Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba. 15Baramubwira bati “Nuko icara, uyadusomere twumve.” Arayabasomera. 16Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafite ubwoba babwira Baruki bati “Ni ukuri tuzabwira umwami ayo magambo yose.” 17Maze babaza Baruki bati “Tubwire uko wanditse ayo magambo yose Yeremiya yakwandikishije?” 18Baruki arabasubiza ati “Yambwiraga ayo magambo yose ari imbere yanjye, nkayandikisha wino mu gitabo.” 19Ibikomangoma bibwira Baruki biti “Genda wihishe wowe na Yeremiya hatagira umuntu umenya aho muri.”
Igitabo gisomerwa umwami, aragica aragitwika
20Maze basanga umwami mu gikari, ariko umuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama w'umwanditsi, babwira umwami amagambo yose. 21Nuko umwami atuma Yehudi kuzana umuzingo, awukura muri icyo cyumba cya Elishama w'umwanditsi, maze Yehudi awusomera umwami n'ibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rw'umwami. 22Umwami yari yicaye mu nzu y'itumba, hari mu kwezi kwa cyenda, hari umuriro wakaga mu ziko imbere ye. 23Yehudi amaze gusoma ibisate bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma abijugunya mu muriro wo mu ziko, abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko. 24Kandi ntibyabatera ubwoba, ntibatanyagura n'imyambaro yabo, ari umwami habe n'abagaragu be bumvise ayo magambo yose. 25Nyamara Elunatani na Delaya na Gemariya bari binginze umwami ngo ye gutwika umuzingo, ariko ntiyabakundira. 26Maze umwami ategeka Yeramēli umwana w'umwami na Seraya mwene Aziriyeli, na Shelemiya mwene Abudēli gufata Baruki w'umwanditsi n'umuhanuzi Yeremiya, ariko Uwiteka yarabahishe.
Imana itegeka Yeremiya kwandika ikindi gitabo
27Umwami amaze gutwika umuzingo, n'amagambo Baruki yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti 28“Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse. 29Na Yehoyakimu umwami w'u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w'i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n'amatungo bishiraho?” 30Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w'u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy'izuba ry'amanywa no mu mbeho y'ijoro. 31Kandi nzamuhana we n'urubyaro rwe n'abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n'abatuye i Yerusalemu n'abantu b'i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’ ”
32Maze Yeremiya yenda undi muzingo awuha Baruki w'umwanditsi mwene Neriya, awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye n'ayo.

Currently Selected:

Yeremiya 36: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Yeremiya 36