YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 35

35
Bene Rekabu banga kuva ku isezerano rya sekuruza
1 # 2 Abami 23.36—24.6; 2 Ngoma 36.5-7 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda riti 2“Jya mu muryango w'Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.” 3Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n'abahungu be bose n'umuryango wose w'Abarekabu, 4mbazana mu nzu y'Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliya umuntu w'Imana, cyari gihereranye n'icyumba cy'ibikomangoma kiri hejuru y'icyumba cya Māseya mwene Shalumu, umunyagihe. 5Maze ntereka imbere y'abahungu b'umuryango w'Abarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe n'ibikombe, ndababwira nti “Nimunywe vino.”
6Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose. 7Kandi ntimuzubake n'amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’ 8Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ry'ibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n'abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu, 9ntitwiyubakire n'amazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugira nta n'imirima habe n'imbuto, 10ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruza wacu Yonadabu yadutegetse byose. 11Ariko igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z'Abakaludaya, duhinge n'ingabo z'Abasiriya.’ Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.”
12Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti 13“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza. 14Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n'ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira. 15Kandi nabatumyeho n'abagaragu banjye b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira. 16Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’ 17Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’ ”
18Maze Yeremiya abwira ab'umuryango w'Abarekabu ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose, 19ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ ”

Currently Selected:

Yeremiya 35: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Yeremiya 35