YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 48

48
Imana yifuriza Abisirayeli gukizwa
1“Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry'Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n'ibyo gukiranuka, 2kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.
3“Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza. 4Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk'icyuma, n'uruhanga rwawe rukaba nk'umuringa. 5Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’ 6Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya. 7Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’ 8Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka.
9“Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho. 10Dore ndagutunganyije ariko si nk'ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa. 11Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.
12 # Yes 44.6; Ibyah 1.17; 22.13 “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka. 13Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw'isi, ukuboko kwanjye kw'iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.
14“Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w'Uwiteka#Uwo . . . Uwiteka: cyangwa, Uwiteka yaramukunze. i Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya. 15Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.
16“Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.”
17Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.
18“Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umuraba w'inyanja, 19kandi urubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”
20 # Ibyah 18.4 Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugishe ijwi ry'indirimbo muti “Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.” 21Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.
22 # Yes 57.21 “Nta mahoro y'abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.

Currently Selected:

Yesaya 48: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy