YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 47

47
Igihano cya Babuloni
1 # Yes 13.1—14.23; Yer 50.1; 51.64 “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloni we. Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y'ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza. 2Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi. 3Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n'umwe.”
4Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.
5“Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w'abami. 6Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane. 7Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.
8 # Ibyah 18.7-8 “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’ 9Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo 10kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n'ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’
11“Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura. 12Nuko komeza ibikagiro byawe n'uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha. 13Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.
14“Dore bazamera nk'ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z'ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande. 15Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza.

Currently Selected:

Yesaya 47: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy