YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 45

45
Ibya Kuro n'iby'Abisirayeli uko bazagaruka
1Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw'iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa. 2Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z'imiringa, n'ibihindizo by'ibyuma nzabicamo kabiri. 3Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli. 4Ku bw'umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya.
5“Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, 6kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho. 7Ni jye urema umucyo n'umwijima, nkazana amahoro n'amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose. 8Wa juru we, tonyanza, n'ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.”
9 # Rom 9.20 Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z'isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti “Urabumba iki?” Cyangwa icyo urema cyavuga kiti “Nta ntoki afite?” 10Azabona ishyano ubaza se ati “Urabyara iki?” Akabaza nyina ati “Utwite iki?” 11Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z'ibizaza,#arabaza . . . ibizaza: cyangwa, arambwira ati “Nimumbaze ibizaba.” mukantegekera iby'abahungu banjye n'ibyo nkoresha intoki? 12Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n'intoki zanjye, n'ingabo zaryo zose ndazitegeka. 13Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
14Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n'indamu za Etiyopiya n'iz'Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati ‘Ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’ ” 15Mana ya Isirayeli Umukiza, ni ukuri ni wowe Mana yihisha. 16Bazakorwa n'isoni bamware bose, abarema ibishushanyo bazamwarirwa hamwe. 17Ariko Isirayeli azakirishwa n'Uwiteka agakiza gahoraho, ntimuzakorwa n'isoni, ntimuzamwara iteka ryose.
18Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho. 19Sinavugiye mu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo nti ‘Muranshakira ubusa.’ Jyewe Uwiteka mvuga ibyo gukiranuka, mbwiriza amagambo atunganye.
20“Nimuterane muze munyegerere icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterura igiti cy'igishushanyo cyabo kibajwe, bagasenga ikigirwamana kitabasha gukiza nta bwenge bagira. 21Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye.
22“Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z'isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. 23#Rom 14.11; Fili 2.10-11 Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.
24“Hariho uzambwira ati ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n'imbaraga.’ ”
Kuri we ni ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n'isoni. 25Mu Uwiteka ni ho urubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata.

Currently Selected:

Yesaya 45: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in