YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 44

44
Idusezeranya Umwuka Wera
1“Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.” 2Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.
3“Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n'abana bawe nzabaha umugisha. 4Bazamera nk'uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.
5“Umwe azavuga ati ‘Ndi uw'Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n'ukuboko kwe ko ari uw'Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.”
6 # Yes 48.12; Ibyah 1.17; 22.13 Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye. 7Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n'ibizabaho nibabivuge. 8Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.”
Isuzuguza ibishushanyo bisengwa
9Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by'umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n'ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n'isoni. 10Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagira umumaro? 11Dore bagenzi be bose bazakorwa n'isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagira ubwoba, isoni zibakorere hamwe.
12Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n'ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.
13Umubaji w'ibishushanyo arēga umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibāza n'imbazo, akakigera cyose n'icyuma kigera, akagishushanya n'ishusho y'umuntu kikagira uburanga nk'ubw'umuntu, nuko kikaba mu nzu. 14Yitemera imyerezi n'imizo n'imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy'umworeni imvura ikakimeza, 15hanyuma kikazaba inkwi umuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n'izo gutara umutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire. 16Ingere yacyo imwe ayicanisha umuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonye umuriro.” 17Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati “Nkiza kuko uri imana yanjye.”
18Nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya. 19Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati “Ingere yacyo imwe nayicanishije umuriro amakara nyatarisha umutsima, nyotsaho n'inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y'igiti?”
20Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n'umutima wibeshya, ntabasha gukiza ubugingo bwe ntarushye yibaza ati “Mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?”
21“Nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uri umugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uri umugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa. 22Neyuye ibicumuro byawe nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk'igicu, ngarukira kuko nagucunguye.”
23Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangurura wa kuzimu ko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n'igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli.
24Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe? 25#1 Kor 1.20 Indagu z'abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu. 26Uwiteka ari we ukomeza ijambo ry'umugaragu we agasohoza inama z'intumwa ze, avuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazaturwa’, akavuga iby'imidugudu y'i Buyuda ati ‘Izubakwa kandi nzubura imyanya yaho, yabaye amatongo.’ 27Abwira imuhengeri ati ‘Kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’ 28#2 Ngoma 36.23; Ezira 1.2 Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”

Currently Selected:

Yesaya 44: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in