Yesaya 38
38
Hezekiya yongererwa imyaka yo kubaho
(2 Abami 20.1-11; 2 Ngoma 32.24-26)
1Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”
2Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati 3“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n'umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
4Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yesaya riti 5“Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu. 6Kandi nzagukizanya n'uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda.
7“ ‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. 8Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z'urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n'izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w'intambwe cumi z'urugero.
9Ibyo Hezekiya umwami w'Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi:
10Naravuze nti “Ndakenyutse#Ndakenyutse: mu Ruheburayo, ni iminsi yanjye igejeje ku manywa y'ihangu. ngiye kunyura mu marembo y'ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.” 11Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy'abazima, kandi sinzongera kubonana n'abantu b'abaturage bo mu isi. 12Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk'ihema ry'umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk'uko umuboshyi w'imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. 13Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk'intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. 14Ntaka nk'intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk'inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”
15Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye.
16Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho. 17Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw'iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje. 18Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n'urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe. 19Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk'uko nkogeza uyu munsi, se w'abana azabigisha ukuri kwawe. 20Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y'Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho.
21Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bende umubumbe w'imbuto z'umutini bawushyire ku kirashi cye, azakira.” 22Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka?”
Currently Selected:
Yesaya 38: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.