Yesaya 37
37
Gusenga kwa Hezekiya
(2 Abami 19.1-19)
1Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka. 2Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo rwe, na Shebuna w'umwanditsi n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi. 3Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka kandi nta mbaraga zo kubabyara. 4Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”
5Nuko abagaragu b'umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya. 6Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse. 7Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”
8Hanyuma Rabushake asubirayo asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi. 9Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati 10“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w'Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri.’ 11Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? 12Mbese imana z'abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani n'i Resefu, n'Abanyedeni bari i Telasari? 13Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”
14Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka. 15Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati 16#Kuva 25.22 “Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi. 17Tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwiteka urebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutuka Imana ihoraho. 18Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo, 19bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura. 20Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”
Yesaya ahanura ibizaba
(2 Abami 19.20-35)
21Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, 22iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ati ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w'i Yerusalemu akujungurije umutwe. 23Uwo watonganije ukamutuka ni nde? Ni nde wakanitse ukamureba igitsure? Ni Uwera wa Isirayeli. 24Watukishije Uwiteka abagaragu bawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati y'i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera. 25Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.
26“ ‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n'inkike, uyihindure ibirundo by'amatongo. 27Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi n'ubwatsi bukimera, nk'ubwatsi bumera hejuru y'inzu, nk'umurima w'ingano zikiri nto.
28“ ‘Ariko nzi imyicarire yawe n'imitabarire yawe, n'imitabarukire yawe n'uburakari wandakariye. 29Kuko uburakari wandakariye n'agasuzuguro kawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.’
30“Nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo. 31Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto. 32Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.
33“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho. 34Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze. 35‘Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye, no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’ ”
Ingabo za Senakeribu zirimbuka
(2 Abami 19.35-37)
36Maze marayika w'Uwiteka arasohoka atera urugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu munani n'ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo. 37Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve. 38Bukeye ari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.
Currently Selected:
Yesaya 37: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.