Yesaya 36
36
Senakeribu atera i Buyuda asuzuguza Hezekiya
(2 Abami 18.13-27; 2 Ngoma 32.1-19)
1Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y'i Buyuda yose yari igoswe n'inkike, arayitsinda. 2Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n'ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi.
3Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.
4Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki? 5Ngo inama zawe n'imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira? 6#Ezek 29.6-7 Erega wiringiye inkoni y'urubingo rusadutse ari rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.
7“Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’ 8Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho. 9Wabasha ute kwirukana umutware n'umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? Kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi. 10Ngo mbese nzamutse gutera aha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n'Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu ukirimbure.’ ”
11Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve.”
12Nuko Rabushake arababwira ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugira ngo barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
13Maze Rabushake arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda ati “Nimwumve amagambo y'umwami mukuru umwami wa Ashuri. 14Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza. 15Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’ 16Mwe kumvira Hezekiya kuko umwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye, 17kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu.’ 18Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri? 19Imana z'i Hamati n'iza Arupadi ziri he? Imana z'i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab'i Samariya amaboko yanjye? 20Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?”
21Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati “Ntimugira icyo mumusubiza.” 22Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.
Currently Selected:
Yesaya 36: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.