YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 28

28
Imana iburira Abefurayimu
1Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano. 2Dore Uwiteka afite umunyamaboko w'intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk'amahindu y'urubura, nk'amashahi arimbura n'amazi menshi y'umwuzure arenga inkombe. 3Maze ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa. 4Kandi ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w'ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk'imbuto y'umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.
5Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry'icyubahiro n'umurimbo, 6n'uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.
7Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa. 8Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n'imyanda, nta heza na hato.
9Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse? 10Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.
11 # 1 Kor 14.21 Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mu kanwa k'abanyamahanga b'urundi rurimi, 12ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva. 13Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry'Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.
Ibuye rikomeza impfuruka
14Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu. 15Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n'urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n'ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.” 16#Zab 118.22-23; Rom 9.33; 10.11; 1 Pet 2.6 Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho. 17Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.”
Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho. 18Maze isezerano mwasezeranye n'urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n'ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi. 19Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa. 20Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu! 21#Yos 10.10-12; 2 Sam 5.20; 1 Ngoma 14.11 Uwiteka azahaguruka nk'uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk'uko yarakariye mu kibaya cy'i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w'inzaduka, uwo murimo we w'inzaduka azawusohoza.
22Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose.
23Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye. 24Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka? 25Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho? 26Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza. 27Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw'igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo. 28Ingano z'umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw'igare rye n'inzara z'amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze. 29N'ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.

Currently Selected:

Yesaya 28: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in