Yesaya 22
22
Iyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo
1Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo.
Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y'amazu? 2Yewe wa murwa wuzuye urusaku n'imivurungano we, wa mudugudu wishima we!
Abantu bawe bapfuye ko batishwe n'inkota, ntibagwe mu ntambara! 3Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n'abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe. 4Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w'ubwoko bwanjye unyazwe, 5kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n'ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z'amabuye n'imiborogo igera ku misozi miremire.”
6Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n'ingabo ziri mu magare n'izigendera ku mafarashi, kandi ab'i Kiri basohoye ingabo. 7Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n'abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo. 8Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y'ishyamba. 9Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo, 10mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike. 11Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane.
12Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira, 13#1 Kor 15.32 aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n'intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”
14Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
15Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti 16‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare? 17Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk'umunyamaboko, ni koko azakujigitira, 18akuzingazinge akujugunye nk'umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y'icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw'inzu ya shobuja we. 19Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’
20“Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, 21mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w'abaturage b'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda. 22#Ibyah 3.7 Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura. 23Nzamushimangira nk'umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro.
24“Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.” 25Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.
Currently Selected:
Yesaya 22: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.