Yesaya 21
21
Ibihano by'ibindi bihugu
1Ibihanurirwa ubutayu bw'inyanja.
Nk'uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy'ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba. 2Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n'umunyazi aranyaga.
Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije.
3Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n'umubabaro nk'uw'umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba. 4Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi.
5Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta.
6Kuko Uwiteka ambwiye ati “Genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye. 7Nabona umutwe w'ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.”
8Nuko avuge nk'intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w'abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye. 9#Ibyah 14.8; 18.2 None dore nguriya umutwe w'ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati “I Babuloni haraguye, haraguye! N'ibishushanyo bibajwe by'ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.”
10Yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye.
11Ibihanurirwa i Duma.
Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”
12Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”
13Ibihanurirwa Arabiya.
Yemwe mwa nzererezi z'Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara. 14Uwishwe n'inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cy'i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo, 15kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n'imiheto ifoye n'amakuba y'intambara.
16Uwiteka arambwiye ati “Umwaka utarashira, uhwanye n'imyaka y'abakorera ibihembo, icyubahiro cy'i Kedari kizashira. 17Abazasigara ku mubare w'abarashi b'intwari z'Abakedari bazaba imbarwa.” Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze.
Currently Selected:
Yesaya 21: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.