YouVersion Logo
Search Icon

Abagalatiya 6

6
1Bene Data, umuntu niyadukwaho n'icyaha#niyadukwaho n'icyaha: cyangwa, nafatirwa mu cyaha., mwebwe ab'Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w'ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa. 2Mwakirane ibibaremerera#Mwakirane ibibaremerera: cyangwa, Mufashanye mu bibaremerera., kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo. 3Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. 4Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we, 5kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.
6Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose.
7Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. 8Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. 9Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. 10Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera.
11Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n'ukwanjye kuboko: 12ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO. 13Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw'imibiri yanyu. 14Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w'Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby'isi bimbera nk'ibibambwe, nanjye nkabera iby'isi nk'ubambwe. 15Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya. 16Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n'imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b'Imana.
17Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu.
18Bene Data, ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu. Amen.

Currently Selected:

Abagalatiya 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy