YouVersion Logo
Search Icon

Abagalatiya 5

5
Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo
1Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata.
2Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira. 3Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose. 4Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana. 5Naho twebwe ku bw'Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera. 6Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.#gukorera mu rukundo: cyangwa, gukoreshwa n'urukundo.
7Mbese ko mwagendaga#mwagendaga: mu Rugiriki ryanditswe ngo, mwirukaga. neza, ni nde wababujije kumvira ukuri? 8Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara. 9#1 Kor 5.6 N'ubundi igitubura gike gitubura irobe ryose. 10Ndabiringiye ku bw'Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n'urubanza rwe.
11Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby'umusaraba kiba cyaramvuyeho. 12Icyampa ababahagarika imitima bakīkona rwose.
13Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo, 14#Lewi 19.18 kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” 15Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!
Imirimo ya kamere n'imbuto z'Umwuka
16Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira 17#Rom 7.15-23 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.
19Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, 20no gusenga ibishushanyo#ibishushanyo: cyangwa, ibigirwamana., no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.
22Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 23no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo. 25Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka. 26Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

Currently Selected:

Abagalatiya 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in