YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 20

20
Imana ibwira Abisirayeli amategeko cumi
(Guteg 5.1-33)
1Imana ivuga aya magambo yose iti 2“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.
3“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
4 # Kuva 34.17; Lewi 19.4; 26.1; Guteg 4.15-18; 27.15 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka. 5#Kuva 34.6-7; Kub 14.18; Guteg 7.9-10 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga, 6nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi.
7 # Lewi 19.12 “Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.
8 # Kuva 16.23-30; 31.12-14 “Wibuke kweza umunsi w'isabato. 9#Kuva 23.12; 31.15; 34.21; 35.2; Lewi 23.3 Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, 10ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, 11#Itang 2.1-3; Kuva 31.17 kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato, akaweza.
12 # Guteg 27.16; Mat 15.4; 19.19; Mar 7.10; 10.19; Luka “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3
13 # Itang 9.6; Lewi 24.17; Mat 5.21; 19.18; Mar 10.19; Luka “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11
14 # Lewi 20.10; Mat 5.27; 19.18; Mar 10.19; Luka 18.20; Rom “Ntugasambane. 13.9; Yak 2.11
15 # Lewi 19.11; Mat 19.18; Mar 10.19; Luka 18.20; Rom 13.9 “Ntukibe.
16 # Kuva 23.1; Mat 19.18; Mar 10.19; Luka 18.20 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
17 # Rom 7.7; 13.9 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”
18 # Heb 12.18-19 Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musozi ucumba umwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure. 19Babwira Mose bati “Ba ari wowe utubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.”
20Mose abwira abantu ati “Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu mudakora ibyaha.” 21Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y'umwijima w'icuraburindi Imana irimo.
22Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari ko ubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru. 23Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z'ifeza cyangwa imana z'izahabu ntimukazicurire. 24Undundire igicaniro cy'ibitaka, ugitambireho ibitambo byawe byoswa n'ibitambo by'uko uri amahoro, intama zawe n'inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguhe umugisha. 25#Guteg 27.5-7; Yos 8.31 Kandi nunyubakira igicaniro cy'amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko nukimanikaho icyuma cyawe uzaba ugihumanije. 26Kandi ntugashyire urwuririro rw'amabuye ku gicaniro cyanjye ngo ucyurire, kugira ngo ubwambure bwawe butakigaragariraho.’

Currently Selected:

Kuva 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in