YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 19

19
Imana yiyerekera Abisirayeli ku musozi wa Sinayi
1Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi. 2Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y'umusozi. 3Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti 4‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk'ay'ikizu nkabizanira. 5#Guteg 4.20; 7.6; 14.2; 26.18; Tito 2.14 None nimunyumvira by'ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye, #1 Pet 2.9 6#Ibyah 1.6; 5.10 kandi muzambera ubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.” 7Mose araza ahamagara abakuru b'abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse. 8Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y'abantu.
9Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.”
Mose abwira Uwiteka amagambo y'abantu. 10Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n'ejo, bamese imyenda yabo, 11uwa gatatu uzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y'ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi. 12#Heb 12.18-20 Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe. 13He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho.’ Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”
14Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo. 15Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n'abagore banyu.”
16 # Ibyah 4.5 Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry'ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z'amahema bahinda imishyitsi. #Guteg 4.11-12 17Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y'uwo musozi. 18Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk'uw'ikome, umusozi wose utigita cyane. 19Ijwi ry'ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi. 20Uwiteka amanukira ku musozi wa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w'uwo musozi, Mose arazamuka. 21Uwiteka abwira Mose ati “Manuka, utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka. 22Kandi n'abatambyi bigire hafi y'Uwiteka bīyeze, kugira ngo Uwiteka atabagwira.”
23Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musozi wa Sinayi, kuko ubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musozi urugabano, uweze.’ ”
24Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n'abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.” 25Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.

Currently Selected:

Kuva 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy