YouVersion Logo
Search Icon

Abefeso 6

6
Inshingano y'ab'urugo
1 # Kolo 3.20 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. 2#Kuva 20.12; Guteg 5.16 Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), 3kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.
4 # Kolo 3.21 Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby'Umwami wacu.
5 # Kolo 3.22-25 Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk'uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu. 6Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk'abanezeza abantu, ahubwo mumere nk'imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima. 7Mubakorere mubyishimiye nk'abakorera Umwami wacu, mutari nk'abakorera abantu. 8Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n'Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw'umudendezo.
9 # Guteg 10.17; Kolo 3.25; 4.1 Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.
Uburyo bwo gutwara intwaro z'Imana
10Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi. 11Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani. 12Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.#ho mu ijuru: cyangwa, yo mu by'Umwuka. 13Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
14 # Yes 11.5; 59.17 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, 15#Yes 52.7 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza#inkweto . . . bwiza: cyangwa, kutanāmuka mukomora mu butumwa bwiza. bw'amahoro bubiteguza, 16kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17#Yes 59.17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n'inkota y'Umwuka ari yo Jambo ry'Imana, 18musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. 19Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw'ubutumwa bwiza, 20ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk'uko binkwiriye.
21 # Ibyak 20.4; 2 Tim 4.12 Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze.#uko meze: cyangwa, ibyo nkora. #Kolo 4.7-8 22Ni we mwatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu.
23Amahoro abe muri bene Data, n'urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. 24Ubuntu bw'Imana bubane n'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.

Currently Selected:

Abefeso 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in