YouVersion Logo
Search Icon

Abefeso 5

5
1Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa. 2#Kuva 29.18; Zab 40.6 Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza.
3Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, 4cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 5Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana.
6Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y'ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira. 7Nuko ntimugafatanye na bo, 8kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo, 9kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane 12kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 13Ariko byose iyo bitangajwe n'umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo.#na byo . . . umucyo: cyangwa, biragaragara; kuko ikigaragaza cyose ari umucyo. 14Ni cyo gituma bivugwa ngo
“Usinziriye we, kanguka uzuke,
Kristo abone uko akumurikira!”
15Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 16#Kolo 4.5 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. 17Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.
18Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. 19#Kolo 3.16-17 Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. 20Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, 21kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.
Uko abagabo n'abagore bakwiriye kumererana
22 # Kolo 3.18; 1 Pet 3.1 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu, 23kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. 24Ariko nk'uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.
25 # Kolo 3.19; 1 Pet 3.7 Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira 26ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye 27aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. 28Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk'imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, 29kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk'uko Kristo abigirira Itorero, 30kuko turi ingingo z'umubiri we. 31#Itang 2.24 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. 32Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n'Itorero. 33Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.

Currently Selected:

Abefeso 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy