YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 6

6
1Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n'amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra: 2wubahe Uwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y'uburyo bwose ngutegeka, wowe n'umwana wawe n'umwuzukuru wawe iminsi yose yo kubaho kwawe, kandi ubone uko urama. 3Nuko wa bwoko bw'Abisirayeli we, ubyumve ubyitondere kugira ngo ubone ibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yagusezeranije, uri mu gihugu cy'amata n'ubuki.
4 # Mar 12.29 Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. 5#Mat 22.37; Mar 12.30; Luka 10.27 Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. 6#Guteg 11.18-20 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. 7Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n'uko ugenda mu nzira n'uko uryamye n'uko ubyutse. 8Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe. 9Uyandike ku nkomanizo z'inzu yawe no ku byugarira byawe.
10 # Itang 12.7; 26.3; 28.13 Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, 11n'amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n'amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n'inzabibu n'imyelayo utateye ukarya ugahaga, 12uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa. 13#Mat 4.10; Luka 4.8 Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira. 14Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z'amahanga abagose, 15kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bw'Uwiteka akakurimbura, akagukura mu isi.
16 # Kuva 17.1-7; Mat 4.7; Luka 4.12 Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwayigeragereje i Masa. 17Mujye mugira umwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse n'ibyo yahamije, n'amategeko yayo yabategetse. 18Ujye ukora ibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugira ngo ubone ibyiza ujye mu gihugu cyiza ugihindūre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko izaguha, 19namara kwirukana ababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze.
20Mu gihe kizaza umwana wawe nakubaza ati “Ibihamya n'amategeko n'amateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni iby'iki?” 21Uzasubize uwo mwana uti “Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi, 22kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso n'ibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo n'inzu ye yose mu maso yacu, 23adukūrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruza ko azaduha. 24Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n'uyu munsi. 25Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y'Uwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatubera gukiranuka.”

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy