YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 5

5
Urubyiruko rw'Abisirayeli bigishwa isezerano rya Mose
(Kuva 20.1-21)
1Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati
“Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n'amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire. 2Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu. 3Ba sogokuruza bacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari hano twese uyu munsi tukiriho. 4Uwiteka yababwiriye kuri wa musozi murebana, ari hagati mu muriro. 5Icyo gihe nahagaritswe hagati y'Uwiteka namwe no kubabwira ijambo ry'Uwiteka, kuko mwari mutinyishijwe n'uwo muriro ntimuzamuke uwo musozi, arababwira ati
6“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.
7“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
8 # Lewi 26.1; Guteg 4.15-18; 27.15 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka. 9#Kuva 34.6-7; Kub 14.18; Guteg 7.9-10 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruza n'ubuvivi bw'abanyanga, 10nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi.
11 # Lewi 19.12 “Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye uvugiye ubusa izina rye.
12 # Kuva 16.23-30; 31.12-14 “Ziriririza umunsi w'isabato kugira ngo uweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse. 13#Kuva 23.12; 31.15; 34.21; 35.2; Lewi 23.3 Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, 14ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n'umuja wawe babone uko baruhuka nkawe. 15Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n'ukuboko kurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririza umunsi w'isabato.
16 # Guteg 27.16; Mat 15.4; 19.19; Mar 7.10; 10.19; Luka “Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3
17 # Itang 9.6; Lewi 24.17; Mat 5.21; 19.18; Mar 10.19; Luka “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11
18 # Lewi 20.10; Mat 5.27; 19.18; Mar 10.19; Luka 18.20; Rom “Kandi ntugasambane. 13.9; Yak 2.11
19 # Lewi 19.11; Mat 19.18; Mar 10.19; Luka 18.20; Rom 13.9 “Kandi ntukibe.
20 # Kuva 23.1; Mat 19.18; Mar 10.19; Luka 18.20 “Kandi ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
21 # Rom 7.7; 13.9 “Kandi ntukifuze umugore wa mugenzi wawe. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”
22 # Heb 12.18-19 Ayo magambo Uwiteka yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati mu muriro n'igicu n'umwijima w'icuraburindi, ayavugisha ijwi rirenga ntiyagira ikindi yongeraho. Ayandika ku bisate bibiri by'amabuye, arabimpa.
23Mwumvise ijwi riturutse hagati muri uwo mwijima, mukabona umusozi waka umuriro, abatware b'imiryango yanyu bose n'abakuru banyu munyigira hafi. 24Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretse ubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwira umuntu akabaho. 25Nuko none turicirwa iki? Uriya muriro mwinshi ugiye kudukongora. Nitwongera kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tuzapfa. 26Ni nde mu bantu bose wigeze kumva ijwi ry'Uwiteka Imana ihoraho, ivugira hagati mu muriro nk'uko turyumvise akabaho? 27Ba ari wowe wigira hafi wumve ibyo Uwiteka Imana yacu ivuga byose, utubwire ibyo Uwiteka Imana yacu iri bukubwire byose, natwe turabyumva tubyitondere.”
28Uwiteka yumva amagambo yanyu mumbwiye, arambwira ati “Numvise amagambo ubu bwoko bukubwiye, ibyo bavuze byose babivuze neza. 29Icyampa bagahorana umutima umeze utyo ubanyubahisha, ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza bo n'urubyaro rwabo iteka ryose! 30Genda ubabwire uti ‘Nimusubire mu mahema yanyu.’ 31Ariko wowe ho uhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n'amategeko n'amateka ukwiriye kubigisha, kugira ngo bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.”
32Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso. 33Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugira ngo mubeho mubone ibyiza, muramire mu gihugu muzahindūra.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy