YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 11

11
1Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n'amategeko yayo n'amateka yayo, n'ibyo yagutegetse iteka ryose. 2Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n'amaboko yayo menshi, n'ukuboko kwayo kurambutse 3#Kuva 7.8—12.13 n'ibimenyetso byayo, n'imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa n'igihugu cye cyose, 4#Kuva 14.28 n'ibyo yagiriye ingabo z'Abanyegiputa n'amafarashi yabo n'amagare yabo, uko yabirengeje amazi y'Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe, 5n'ibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu, 6#Kub 16.31-32 n'ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana n'ab'iwabo, n'amahema yabo n'ibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose. 7Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze.
8Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra, 9mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n'urubyaro rwabo, igihugu cy'amata n'ubuki. 10Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n'igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n'umuruho w'ibirenge byanyu, nk'uko umuntu yuhira umurima w'imboga. 11Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n'ibikombe, kinywa amazi y'imvura. 12Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo.
13 # Lewi 26.3-5; Guteg 7.12-16; 28.1-14 Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose, 14nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y'umuhindo n'iy'itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y'impeke, na vino yanyu n'amavuta ya elayo yanyu. 15Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage. 16Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere, 17mukikongereza uburakari bw'Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha.
18Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y'amaso yanyu. 19Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n'uko mugenda mu nzira n'uko muryamye n'uko mubyutse. 20#Guteg 6.6-9 Kandi muzayandike ku nkomanizo z'amazu yanyu no ku byugarira byanyu, 21kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe n'abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n'iy'ijuru riri hejuru y'isi.
22Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata, 23Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n'amaboko. 24#Yos 1.3-5 Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y'iburengerazuba. 25Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye.
26Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n'umuvumo. 27Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi, 28uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya.
29 # Guteg 27.11-14; Yos 8.33-35 Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindūra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, n'umuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali. 30Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y'inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy'Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n'i Gilugali, hafi y'ibiti byitwa imyeloni bya More? 31Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo. 32Kandi muzajye mwitondera amategeko n'amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy