YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 10

10
1 # Kuva 34.1-10 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n'isanduku mu giti. 2Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.”
3Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n'ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbere, nzamuka uwo musozi mfashe ibyo bisate byombi mu maboko. 4Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n'ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musozi ari hagati mu muriro kuri wa munsi w'iteraniro, Uwiteka arabimpa. 5Ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.
6 # Kub 20.28; 33.38 (Abisirayeli bahaguruka i Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazari umwana we asubira ku butambyi bwe. 7Barahahaguruka bajya i Gudigoda, barahahaguruka bajya i Yotibata, igihugu cy'utugezi. 8#Kub 3.5-8 Muri icyo gihe Uwiteka arobanurira umuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, no guhagarikwa imbere y'Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantu umugisha mu izina rye uko biri na bugingo n'ubu. 9Ni cyo gituma Abalewi batagira umugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)
10 # Kuva 34.28 Mara kuri wa musozi iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine nk'ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura. 11Uwiteka arambwira ati “Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindūre.”
12None wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose, 13ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza? 14Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir'ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir'isi n'ibirimo byose. 15Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruza banyu ngo abakunde, atoranya urubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga#abatoranya mu mahanga: cyangwa, abarutisha ayandi mahanga. yose uko biri na bugingo n'ubu. 16Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk'imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi. 17#1 Tim 6.15; Ibyah 17.14; 19.16; Ibyak 10.34; Rom 2.11; Gal 2.6; Ef 6.9 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa. 18Icīra impfubyi n'abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w'umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika. 19Nuko mukunde umusuhuke w'umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. 20Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryo urahira. 21Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteye ubwoba, amaso yawe yiboneye. 22#Itang 15.5; 22.17; 46.27 Ba sekuruza banyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n'inyenyeri zo mu ijuru ubwinshi.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy