YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 6

6
Dawidi agarura isanduku y'Imana mu rurembo rwe
(1 Ngoma 13.1-14; 15.25—16.6,43)
1Bukeye Dawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu. 2#Kuva 25.22 Dawidi ahagurukana n'abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y'Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry'Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi. 3#1 Sam 7.1-2 Nuko bakura isanduku y'Imana kwa Abinadabu ku musozi bayitereka ku igare rishya, maze Uza na Ahiyo bene Abinadabu bacunga iryo gare rishya. 4Nuko barikura mu rugo rwa Abinadabu rwo ku musozi ririho isanduku y'Imana, Ahiyo ayigiye imbere. 5Dawidi n'umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y'Uwiteka, bacurangisha ibintu by'imiberoshi by'uburyo bwose, n'inanga na nebelu n'amashako, n'ibinyuguri n'ibyuma bivuga.
6Bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku y'Imana kuko inka zari zitsikiye. 7Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw'isanduku y'Imana. 8Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiye Uza. Ni ko guhimba aho hantu Peresuza na bugingo n'ubu.
9Uwo munsi Dawidi atinya Uwiteka. Nuko aribwira ati “Isanduku y'Uwiteka yaza iwanjye ite?” 10Dawidi yanga gukurayo isanduku y'Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w'Umunyagati. 11#1 Ngoma 26.4-5 Imara mu nzu ya Obededomu w'Umunyagati amezi atatu, kandi Uwiteka aha umugisha Obededomu n'abo mu rugo rwe bose.
12Bukeye babwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahaye umugisha Obededomu n'urugo rwe n'ibyo afite byose, ku bw'isanduku y'Imana.” Dawidi aherako arahaguruka ajya gukura isanduku y'Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma. 13Nuko byagenze bitya: abahetse isanduku y'Uwiteka batambutse intambwe esheshatu, ahatambira impfizi n'ikimasa cy'umushishe. 14Maze Dawidi yiyerekera imbere y'Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y'igitare. 15Dawidi n'umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y'Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera.
16Bacyinjiza isanduku y'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y'Uwiteka, amugayira mu mutima. 17Nuko binjiza isanduku y'Uwiteka, bayishyira ku gitereko cyayo hagati mu ihema Dawidi yari yarayibambiye. Dawidi aherako atambira imbere y'Uwiteka ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro. 18Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo. 19#1 Ngoma 16.43 Maze agaburira abantu bose b'umutwe wose wa Isirayeli, abagabo n'abagore, umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'umugabane w'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye. Hanyuma abantu bose barataha, umuntu wese ajya iwe.
20Dawidi na we asubira iwe gusabira ab'iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y'abaja b'abagaragu be, nk'umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”
21Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y'Uwiteka wantoranije, akandutisha so n'urubyaro rwe rwose, akangira umutware w'ubwoko bw'Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y'Uwiteka. 22Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.”
23Nuko Mikali mwene Sawuli aba ingumba, arinda apfa.

Currently Selected:

2 Samweli 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in