2 Samweli 5
5
Dawidi aba umwami w'Abisirayeli bose
(1 Ngoma 14.8-17)
1Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n'umubiri wawe. 2Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ ” 3Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y'Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli. 4#1 Abami 2.11; 1 Ngoma 3.4; 29.27 Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma. 5Yamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n'itatu ategeka Abisirayeli bose n'Abayuda.
6 #
Yos 15.63; Abac 1.21 Hanyuma umwami ahagurukana n'ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b'abaturage b'aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n'ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera. 7Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite.
8 Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati “Umuntu wese uzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumo ibyo birema n'impumyi umutima wa Dawidi wanga.” Ni cyo cyatumye bavuga ngo “Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu.”
9Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y'aho. 10Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.
11Bukeye Hiramu umwami w'i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n'ibiti by'imyerezi n'ababaji n'abubatsi b'amabuye, bubakira Dawidi inzu. 12Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bwa Isirayeli.
13Dawidi amaze kwimuka i Heburoni akajya i Yerusalemu, akomeza kuzana izindi nshoreke n'abandi bagore, kandi yongera kubyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa. 14Aya ni yo mazina y'abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo, 15na Ibuhari na Elishuwa, na Nefegi na Yafiya, 16na Elishama na Eliyada na Elifeleti.
Dawidi yongera gutsinda Abafilisitiya
17Bukeye Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kuba umwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome. 18Abafilisitiya bari baje badendeza mu kibaya cy'Abarafa. 19Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize?”
Uwiteka asubiza Dawidi ati “Zamuka kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya.”
20Nuko Dawidi ajya i Bāliperasimu, abatsindayo aravuga ati “Uwiteka yahomboreye abanzi banjye imbere yanjye nk'uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye ahimba aho hantu Bāliperasimu. 21Maze bahibagirirwa ibishushanyo byabo bisengwa, Dawidi n'abantu be barabijyana.
22Bukeye Abafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cy'Abarafa. 23Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubiza ati “Nturi buzamuke ahubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye n'ishyamba ry'imitugunguru. 24Nuko niwumva ikiriri cy'ingabo gihindira hejuru y'imitugunguru, uhereko uhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo z'Abafilisitiya.” 25Nuko Dawidi abigenza atyo nk'uko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiya uhereye i Geba ukageza i Gezeri.
Currently Selected:
2 Samweli 5: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.