YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 12

12
Umugani wa Natani
1 # Zab 51.1-2 Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene. 2Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y'inka n'intama nyinshi cyane. 3Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k'intama yari yaguze akakarera, kagakurana n'abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk'umukobwa we. 4Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w'intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”
5Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa. 6Kandi azarihe umwana w'intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.”
7Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli 8nguha inzu ya shobuja, nguha n'abagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli n'uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi. 9Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry'Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya w'Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota y'Abamoni. 10Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w'Umuheti, ukamugira uwawe.’ 11#2 Sam 16.22 Nuko Uwiteka avuze atya ati ‘Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry'izuba. 12Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y'Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.’ ”
13Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuye ku Uwiteka.”
Natani abwira Dawidi ati “Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe. 14Ariko kuko wahaye abanzi b'Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw'icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.” 15Natani aherako asubira iwe.
Dawidi asabira umwana ntibyamubuza gupfa
Hanyuma Uwiteka atera umwana muka Uriya yabyaranye na Dawidi, araremba cyane. 16Ni cyo cyatumye Dawidi yingingira uwo mwana ku Mana, yiyiriza ubusa yihina mu nzu, acura umurambo hasi burinda bucya. 17Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira na bo. 18Maze ku munsi wa karindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko umwana yapfuye, kuko bibwiye bati “Mbese ubwo twavuganaga na we umwana akiri muzima ntatwumve, biracura iki nitumubwira ko umwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?”
19Maze Dawidi abonye ko abagaragu be bongorerana, amenyera aho ko umwana apfuye. Abaza abagaragu be ati “Mbese umwana arapfuye?”
Baramusubiza bati “Arapfuye.”
20Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y'Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya. 21Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.”
22Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’ 23Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza iki ubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.”
24Maze Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda 25atuma umuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bw'Uwiteka.
Dawidi atsinda i Raba
(1 Ngoma 20.1-3)
26Bukeye Yowabu atera i Raba y'Abamoni, atsinda ururembo rwabo. 27Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n'ab'i Raba, kandi nahindūye umudugudu w'amazi. 28None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere y'umudugudu uwutere, uwuhindūre ne kuba ari jye uwuhindūra, bakawunyitirira.” 29Nuko Dawidi ateranya ingabo zose arahaguruka atera i Raba, arwana n'abaho arahahindūra. 30Yambura umwami wabo ikamba ku mutwe, kuremēra kwaryo kwari italanto y'izahabu, kandi muri ryo harimo amabuye y'igiciro cyinshi. Nuko baritegesha Dawidi ku mutwe, maze muri uwo mudugudu anyagayo iminyago myinshi cyane. 31Akuramo abantu baho abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo z'ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry'amatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose y'Abamoni. Nuko Dawidi n'ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.

Currently Selected:

2 Samweli 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in