YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 11

11
Icyaha cya Dawidi
1 # 1 Ngoma 20.1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n'abagaragu be n'Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n'i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.
2Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y'inzu y'umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w'ikibengukiro. 3Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w'Umuheti?” 4Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe. 5Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”
6Hanyuma Dawidi atuma kuri Yowabu ati “Nyoherereza Uriya w'Umuheti.” Nuko Yowabu yohereza Uriya kuri Dawidi. 7Uriya ageze kwa Dawidi, Dawidi amubaza uko Yowabu n'ingabo bameze, amubaza n'amakuru yo mu ntambara. 8Maze Dawidi aramubwira ati “Manuka ujye iwawe woge ibirenge.” Nuko Uriya ava ibwami, maze bamukurikiza igaburo rivuye ku mwami. 9Ariko Uriya yiraranira n'abagaragu ba shebuja bose barāririye ku muryango wa kambere y'ibwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe. 10Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubaza Uriya ati “Mbese ntuvuye ku rugendo? Ni iki cyakubujije kujya iwawe?”
11Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y'Imana n'Abisirayeli n'Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n'abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n'umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.”
12Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.” Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye. 13Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n'abagaragu ba shebuja, ntiyarushya atarabukira iwe.
14Bukeye bwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza aruhaye Uriya. 15Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.” 16Nuko Yowabu amaze kwitegereza umudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri. 17Maze bene umudugudu barasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w'Umuheti na we arapfa.
18Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi amacumu, 19yihanangiriza iyo ntumwa ati “Numara kubarira umwami amacumu, 20umwami akarakara akakubaza ati ‘Ni iki cyatumye mugomba kwegera umudugudu mutyo murwana? Mbese ntimwari muzi ko babasha kubarasa bahagaze ku nkike?’ 21#Abac 9.53 Akongera kukubwira ati ‘Harya ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubasheti? Si umugore wamuteye ingasire yihagarariye ku nkike, akamutsinda i Tebesa? Ni iki cyatumye mwegera inkike mutyo?’ Nuko uzamusubize uti ‘Erega n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti na we yarapfuye.’ ”
22Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanurira ibyo Yowabu yamutumye byose. 23Ibwira Dawidi iti “Abantu baho baradutwaje, baduhubukanye aho twari turi ku gasozi, dusakirana na bo turinda tugera mu muharuro w'irembo ryabo. 24Nuko abarashi bari bahagaze ku nkike barasa abagaragu bawe, none abagaragu b'umwami bamwe barapfuye, kandi n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti na we yarapfuye.”
25Maze Dawidi abwira iyo ntumwa ati “Uzabwire Yowabu utya uti ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yica umuntu irindiriye undi. Urusheho gukomeza urugamba, urwane n'umudugudu uwutsinde.’ Kandi nawe umurindishe.”
26Bukeye muka Uriya yumvise ko umugabo we yapfuye, aramwiraburira. 27Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we. Bukeye babyarana umwana w'umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.

Currently Selected:

2 Samweli 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in