YouVersion Logo
Search Icon

1 Abatesalonike 3

3
Timoteyo atumwa i Tesalonike
1 # Ibyak 17.15 Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine. 2Nuko dutuma Timoteyo mwene Data, umukozi w'Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari we ubakomeza, no kubahugura ku byo kwizera kwanyu 3kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n'aya makuba, kuko ubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho. 4Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiye kubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi. 5Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko yenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twarakoreye ubusa.
6 # Ibyak 18.5 Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ibyo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk'uko natwe tubakumbura. 7Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n'amakuba, 8kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami. 9Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw'ibyishimo byose tubīshimira imbere y'Imana yacu? 10Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu.
11Icyampa Imana yacu ubwayo ari yo Data wa twese, n'Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu. 12Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk'uko natwe twabakunze, 13kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose.

Currently Selected:

1 Abatesalonike 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy