YouVersion Logo
Search Icon

1 Abatesalonike 2

2
Intumwa zibwiriza ubutumwa bwiza i Tesalonike
1Bene Data, ubwanyu muzi yuko kubasūra kwacu kutari uk'ubusa, 2#Ibyak 16.19-24; 17.1-9 ahubwo tumaze kubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa nk'uko mubizi, duhabwa n'Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw'Imana turi mu ntambara nyinshi. 3Kuko guhugura kwacu atari uko kuyobya, kutava mu byanduye kandi kukaba atari uko kuriganya, 4ahubwo nk'uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk'abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu. 5Ntitwigeze kuvuga ijambo ryo gushyeshya nk'uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe. Imana ni yo dutanze ho umugabo. 6Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe cyangwa mu bandi, 7nubwo twabashaga kubaremerera kuko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonderaga muri mwe nk'uko umurezi akuyakuya abana be. 8Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane. 9Bene Data, mwibuke umuhati wacu n'imiruho nk'uko twababwirije ubutumwa bwiza bw'Imana dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo hatagira uwo muri mwe turemerera. 10Mwebwe n'Imana ni mwe ntanze ho abagabo b'uburyo twameranaga namwe abizera turi abera, dukiranuka kandi tutariho umugayo, 11kandi nk'uko mubizi twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza nk'uko se w'abana agirira abana be, 12kugira ngo mugende uko bikwiriye ab'Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n'ubwiza bwayo.
13Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera, 14#Ibyak 17.5 kuko bene Data mwigānye amatorero y'Imana y'i Yudaya ari muri Kristo Yesu, kuko ibyo mwababajwe n'ubwoko bwanyu ari bimwe n'ibyo abo bababajwe n'Abayuda. 15#Ibyak 9.23,29; 13.45,50; 14.2,5,19; 17.5,13; 18.12 Bishe Umwami Yesu n'abahanuzi kandi natwe baratwirukanye ntibanezeza Imana, baba abanzi b'abantu bose. 16Batubuza kubwiriza abanyamahanga ngo na bo bakizwe, bahora buzuza urugero rw'ibyaha byabo. Ariko ubu bwo, umujinya ubasohoreyeho kubarangiza rwose.
17Ariko twebweho bene Data, ubwo twatandukanywaga namwe igihe gito ku mubiri, ariko si ku mutima twiyongeranije kugira umwete wo kubabona, tubakumbura cyane 18kuko twashakaga kuza iwanyu. (Icyakora jyewe Pawulo sinabishatse rimwe gusa ahubwo ni kabiri), ariko Satani aratubuza. 19Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? 20Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu.

Currently Selected:

1 Abatesalonike 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in