Bamaze kurya, Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba?» Aramusubiza ati «Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira abana b’intama zanjye.» Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu ati «Ragira intama zanjye.» Yongera kumubaza ubwa gatatu, ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu, ati «Urankunda?» Ni bwo amushubije ati «Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira intama zanjye.