1
Intangiriro 3:6
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Nuko umugore abonye ko imbuto z'icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n'umugabo we bari kumwe, na we ararya.
Ṣe Àfiwé
Ṣàwárí Intangiriro 3:6
2
Intangiriro 3:1
Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z'ibiti byo muri ubu busitani?”
Ṣàwárí Intangiriro 3:1
3
Intangiriro 3:15
Nshyize inzigo hagati yawe n'umugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.”
Ṣàwárí Intangiriro 3:15
4
Intangiriro 3:16
Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”
Ṣàwárí Intangiriro 3:16
5
Intangiriro 3:19
Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.”
Ṣàwárí Intangiriro 3:19
6
Intangiriro 3:17
Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.
Ṣàwárí Intangiriro 3:17
7
Intangiriro 3:11
Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?”
Ṣàwárí Intangiriro 3:11
8
Intangiriro 3:24
Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw'ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z'umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy'ubugingo.
Ṣàwárí Intangiriro 3:24
9
Intangiriro 3:20
Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w'abantu bose.
Ṣàwárí Intangiriro 3:20
Ilé
Bíbélì
Àwon ètò
Àwon Fídíò