Itangiriro 31
31
Yakobo ahungana n'abagore be n'abana
1Bukeye Yakobo yumva amagambo y'abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ubutunzi afite bwose.” 2Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk'uko yamurebaga mbere. 3Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”
4Yakobo atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri, 5arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk'uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye. 6Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose. 7Kandi so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara. 8Yambwira ati ‘Iz'ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara iz'ubugondo, yambwira ati ‘Iz'ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga. 9Uko ni ko Imana yatse so amatungo ye, ikayampa.
10“Kandi ubwo umukumbi warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y'ihene yimije umukumbi yari ibihuga n'ubugondo n'ibitobo. 11Marayika w'Imana ampamagarira mu nzozi ati ‘Yakobo.’ Nditaba nti ‘Karame.’ 12Arambwira ati ‘Ubura amaso urebe, amapfizi y'ihene yimije umukumbi yose, ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani akugirira byose. 13#Itang 28.18-22 Ndi Imana y'i Beteli, aho wasīgiye amavuta ku nkingi ukampiga umuhigo, haguruka uve muri iki gihugu usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”
14Rasheli na Leya baramubaza bati “Mu rugo rwa data, hari umugabane cyangwa ibyo tuzaragwa tugifiteyo? 15Ntaduhwanya n'ab'ahandi, ko yatuguze akarya ibiguzi byacu? 16Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n'abana bacu. Nuko icyo Imana ikubwiye cyose ugikore.”
17Yakobo arahaguruka, ashyira abana be n'abagore be ku ngamiya, 18ajyana n'amatungo ye yose n'ubutunzi bwose yaronse, amatungo yaronkeye i Padanaramu, kugira ngo ajye kwa se Isaka mu gihugu cy'i Kanāni. 19Labani yari agiye gukemuza intama ze, maze Rasheli yiba ibishushanyo by'ibigirwamana bya se. 20Yakobo yiyiba Labani Umwaramu, kuko atamubwiye yuko ahunga. 21Nuko ahungana ibyo afite byos, arahaguruka yambuka uruzi, agenda yerekeje ku musozi w'i Galeyadi.
Labani akurikira Yakobo amurakariye
22Ku munsi wa gatatu babwira Labani yuko Yakobo yahunze. 23Ajyana na bene wabo aramukurikira, amugereraho iminsi irindwi, asanga ari ku musozi w'i Galeyadi. 24Imana isanga Labani Umwaramu mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.” 25Labani afatīra Yakobo. Yakobo yari abambye ihema rye ku musozi, Labani na bene wabo na bo bayabamba ku musozi w'i Galeyadi.
26Labani abaza Yakobo ati “Icyo wakoze icyo ni iki kunyiyiba, ukajyana abakobwa banjye nk'abanyagano? 27Watewe n'iki guhunga rwihishwa, ukanyiyiba, ntumbwire ngo ngusezeresheho ibiganiro by'ibyishimo, n'indirimbo n'ishako n'inanga, 28ntunkundire gusoma abuzukuru banjye n'abakobwa banjye? Wakoze iby'ubupfu. 29Nabasha kugira icyo mbatwara, ariko Imana ya so yambwiye iri joro iti ‘Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.’ 30None ubwo ugiye rwose, kuko ukumbuye cyane inzu ya so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”
31Yakobo asubiza Labani ati “Irya mbere ni uko natinye ko wanyaga abakobwa bawe. 32Irya kabiri, uwo uri bubonane imana zawe, ntazabeho. Imbere ya bene wacu saka icyawe kiri mu byanjye, ukijyane.” Kuko Yakobo yari atazi yuko Rasheli yazibye.
33Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli. 34Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y'ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura. 35Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y'abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana.
36Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba? 37None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure. 38Imyaka makumyabiri twabanye, intama zawe n'ihene zawe n'inyagazi ntizarambururaga, amapfizi y'intama yo mu mikumbi yawe sinayariye. 39Iyicwaga n'inyamaswa sinakuzaniraga ikirīra nayishyiraga ku mubare wanjye, wandihishaga izibwe naho haba ku manywa cyangwa nijoro. 40Nameraga ntya: ku manywa nicwaga n'umwuma, nijoro nkicwa n'imbeho, ibitotsi bikanguruka. 41Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n'ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi. 42Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n'umuruho w'amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangāra.”
Yakobo na Labani basezerana; Labani asubira iwabo
43Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n'abana ni abanjye, n'imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye? 44None jye nawe dusezerane isezerano, ribe umuhamya hagati yacu.”
45Yakobo yenda ibuye, arishinga nk'inkingi. 46Yakobo abwira bene wabo ati “Nimuteranye amabuye.” Barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga. 47Labani acyita Yegarisahaduta#Yegarisahaduta: mu Runyaramaya risobanurwa ngo, Igishyinga gihamya. Galēdi: mu Ruheburayo risobanurwa kimwe na Yegarisahaduta., Yakobo na we acyita Galēdi. 48Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi. 49Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana. 50Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.” 51Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n'iyi nkingi nshinze hagati yacu. 52Iki gishyinga kibe umuhamya, n'inkingi na yo ibe umuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe ko utazarenga iki gishyinga n'iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi. 53Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.” Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha. 54Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburira barasangira, barara kuri wa musozi buracya.
Айни замон обунашуда:
Itangiriro 31: BYSB
Лаҳзаҳои махсус
Паҳн кунед
Нусха
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Ftg.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.