Itangiriro 26

26
Isaka azerera mu gihugu cy'Abafilisitiya
1Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisitiya. 2Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira. 3#Itang 22.16-18 Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so. 4Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha, 5kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse, n'amategeko yanjye nandikishije n'ayo navuze.”
6Isaka atura i Gerari. 7#Itang 12.13; 20.2 Abantu b'aho bamubaza iby'umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro. 8Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki umwami w'Abafilisitiya arungurukira mu idirishya, abona Isaka akinisha umugore we. 9Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?”
Isaka aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’ ”
10Abimeleki aramubaza ati “Ibyo watugize ibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n'umugore wawe, ukadushyirishaho icyaha.” 11Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati “Uzakura uyu mugabo cyangwa umugore we ntazabura gucirwaho iteka.”
12Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha. 13Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane. 14Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari. 15Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.
16Abimeleki abwira Isaka ati “Genda utuvemo, kuko uturuta cyane.” 17Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy'i Gerari, aturayo. 18Isaka asibūza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.
19Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry'amazi adudubiza. 20Abashumba b'i Gerari batonganira ayo mazi n'aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki#Eseki: risobanurwa ngo Impaka., kuko bamugishije impaka.
21Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina#Sitina: risobanurwa ngo Urwango.. 22Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti#Rehoboti: risobanurwa ngo Ahāgutse., aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”
23Avayo arazamuka, ajya i Bērisheba. 24Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.” 25Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n'iriba.
26 # Itang 21.22 Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w'ingabo ze. 27Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”
28Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe 29yuko utazatugirira nabi, nk'uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.” 30Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa. 31Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.
32Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby'iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.” 33Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Bērisheba na bugingo n'ubu.
34Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti, 35bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.

Айни замон обунашуда:

Itangiriro 26: BYSB

Лаҳзаҳои махсус

Паҳн кунед

Нусха

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in