Itangiriro 20

20
Umwami w'i Gerari acyura Sara, Imana imutegeka kumusubiza Aburahamu
1Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y'i Kadeshi n'i Shuri, asuhukira i Gerari. 2#Itang 12.13; 26.7 Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w'i Gerari atumira Sara aramujyana. 3Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk'intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.”
4Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka? 5Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N'umugore na we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musaza wanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n'amaboko atanduye.”
6Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. 7Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n'abawe bose.”
8Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane. 9Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati “Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n'ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.” 10Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?”
11Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye. 12Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye. 13Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ”
14Abimeleki azana intama n'inka n'abagaragu n'abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we. 15Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose.” 16Abwira na Sara ati “Dore mpaye musaza wawe ibice by'ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y'abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose.”
17Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n'umugore we n'abaja be, barabyara. 18Kuko Uwiteka yari yazibye inda z'abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu.

Айни замон обунашуда:

Itangiriro 20: BYSB

Лаҳзаҳои махсус

Паҳн кунед

Нусха

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in