yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y'ababisha barwo. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”