Imana yumva ijwi ry'uwo muhungu, marayika w'Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry'uwo muhungu aho ari. Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.”