Luka 22

22
Yezu bamugambanira
(Mt 26.1, 16; Mk 14.1, 2; Yh 11.45–53)
1Umunsi mukuru wo kurya imigati idasembuye, witwa Pasika, wari wegereje. 2Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashakaga aho bamuturuka ngo bamwice, ariko bagatinya rubanda. 3Nuko Sekibi itaha muri Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri. 4Aragenda ajya kubonana n’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, ngo barebere hamwe uko yamubagabiza. 5Ngo babyumve barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. 6Aremera, asigara ashaka uko yamutanga, rubanda batabizi.
Itegura rya Pasika
(Mt 26.17–19; Mk 14.12–16)
7Nuko umunsi mukuru w’imigati idasembuye, ari na wo bagombaga kubagaho intama za Pasika, uragera. 8Yezu atuma Petero na Yohani, arababwira ati «Nimujye kudutegurira Pasika kugira ngo tuyirye#22.8 ngo tuyirye: ibyerekeye imihango n’amabwiriza yubahiriza umunsi mukuru wa Pasika, birebere mu Iyim 12,1–14; 12,21–28; 12,43–50.9Baramubaza bati «Urashaka ko tujya kuyitegurira hehe?» 10Arabasubiza ati «Mukigera mu murwa, murahura n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo, 11maze mubwire nyir’urugo, muti ’Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ 12Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe neza; abe ari ho mutegura.» 13Nuko baragenda, maze basanga byose bimeze uko yabibabwiye, bategura Pasika.
Yezu arema Ukaristiya#22.13 Yezu arema Ukaristiya: kuva ku murongo wa 14 kugeza ku wa 18 Luka aradutekerereza ukuntu Yezu yizihije ubwa nyuma umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi, izasimburwa na Pasika nshya yo mu Ngoma y’Imana. Naho mu murongo wa 19 n’uwa 20 aravuga iby’iremwa ry’Ukaristiya, ari na yo Yezu yahimbarijemo Pasika nshya.
(Mt 26.26–29; Mk 14.22–25)
14Igihe kigeze, ajya ku meza hamwe n’intumwa ze, 15maze arazibwira ati «Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika, ntarababara. 16Ndabibabwiye: nta bwo nzongera kuyirya, itaruzurizwa mu Ngoma y’Imana.» 17Nuko yakira inkongoro ya divayi bamuhereje, ashimira Imana maze arababwira ati «Nimwakire musangire. 18Koko ndabibabwiye: sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’imizabibu, kugeza igihe Ingoma y’Imana izaba yaje.»
19Hanyuma afata n’umugati, ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» 20Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye abamenewe.
Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda
(Mt 26.20–25; Mk 14.17–21)
21Nyamara ugiye kungambanira turiho turasangira. 22Koko, Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko byagenwe; ariko hagowe umuntu umutanze!» 23Ubwo batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we.
Uruta abandi ni uwuhe?
(Mt 20.24–27; Mk 10.42–44)
24Nuko batangira kujya impaka ngo: umukuru muri bo yaba nde? 25Arababwira ati «Abami batwara amahanga bayategeka uko bishakiye, n’abandi bayafiteho ubutegetsi bagakunda ko babita abagiraneza. 26Kuri mwe rero, si ko bimeze. Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu. 27Ni ko se, umukuru ni uwuhe: uri ku meza, cyangwa ni uhereza? Si uwo se uri ku meza? Jyewe rero, ndi hagati yanyu nk’umuhereza!
Igihembo cyasezeranyijwe intumwa
28Mwebwe, muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize. 29Nanjye nabageneye Ingoma nk’uko Data yayingeneye, 30kugira ngo muzarire kandi muzanywere ku meza yanjye mu Ngoma yanjye; kandi muzicare ku ntebe z’ubutware, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.»
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
(Mt 26.33–34; Mk 14.29–30)
31Nuko Yezu aravuga ati «Simoni, Simoni! Dore Sekibi yabasabye ngo abashungure nk’ingano, 32ariko nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero, numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe.» 33Aramusubiza ati «Mwigisha, niteguye kujyana nawe, badufunga cyangwa batwica!» 34Ariko we aramubwira ati «Yewe Petero, nkubwire: uyu munsi, isake ntiri bubike utaranyihakana gatatu ngo ntunzi.»
Kwitegura ibigiye kuba
35Hanyuma arababwira ati «Igihe mbohereje nta gasaho k’ibiceri, nta mufuka, nta n’inkweto, ese hari icyo mwabuze?» Baramusubiza bati «Nta cyo.» 36Arababwira ati «Ubu noneho, ufite agasaho k’ibiceri nakajyane; n’ufite umufuka abigenze atyo; n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure#22.36 maze ayigure: Igihe Yezu yohereje intumwa ze bwa mbere, abantu bazakiriye neza kandi bakaziha n’ibyo zabaga zikeneye. Aha ngaha ariko Yezu arabacira amarenga, ashaka kubamenyesha ko atari ko bizakomeza kugenda: noneho bazakenera amafaranga yo guhahisha, kuko ari nta we uzongera kugira icyo abaha; bazakenera n’inkota yo kurengera amagara yabo, kuko abantu benshi bazabanga. Yezu rero ntiyashakaga kuvuga ibiri bumubeho mu kanya.. 37Koko ndabibabwiye: ni ngombwa ko Ibyanditswe binyuzurizwaho ngo ’Yabariwe mu bagome#22.37 mu bagome: reba Izayi 53,12..’ Koko rero ibinyerekeyeho bigiye kurangira.» 38Baramubwira bati «Mwigisha, dore hano hari inkota ebyiri.» Arabasubiza ati «Birahagije!»
Yezu asengera ku musozi w’Imizeti
(Mt 26.36–41; Mk 14.32–38)
39Arasohoka, ajya ku musozi w’Imizeti nk’uko yari asanzwe abigenza, n’abigishwa baramukurikira. 40Amaze kuhagera, arababwira ati «Nimwambaze, kugira ngo mutagwa mu bishuko.»
41Nuko arabitarura ajya ahareshya n’aho umuntu yatera ibuye; arapfukama, asenga agira ati 42«Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka.» 43Nuko umumalayika wo mu ijuru aramubonekera, aramukomeza. 44Asambishwa n’agahinda, nyamara arushaho gusenga, abira ibyuya by’amaraso byatonyangiraga hasi.
45Amaze kwambaza arahaguruka, asanga abigishwa be basinzirijwe n’agahinda. 46Arababwira ati «Koko mwasinziriye? Nimuhaguruke maze mwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko!»
Yezu afatwa
(Mt 26.47–55; Mk 14.43–49)
47Akivuga ibyo, hatunguka igitero cy’abantu babanjirijwe n’uwitwa Yuda, umwe muri ba Cumi na babiri. Yegera Yezu kugira ngo amuhobere. 48Yezu aramubwira ati «Yuda, ni koko utanze Umwana w’umuntu umusoma?» 49Abari bakikije Yezu, babonye ibigiye kuba, baramubwira bati «Mwigisha, turwanishe inkota se?» 50Nuko umwe muri bo ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. 51Ariko Yezu arababwira ati «Nimusigeho!» Aherako amukora ku gutwi, aramukiza.
52Hanyuma Yezu abwira abari bamuteye, ari bo batware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, n’abakuru b’umuryango, ati «Mwanteye mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo. 53Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu, cyo kwisunga umwijima#22.53 kwisunga umwijima: ni nk’aho yavuze ati «Muri aka kanya murasa n’abatsinze, mwebwe na Sekibi, umutware wanyu n’uw’umwijima.»
Petero yihakana Yezu
(Mt 26.69–75; Mk 14.66–72; Yh 18.15, 25–27)
54Yezu bamufata ubwo, baramujyana bamwinjiza mu nzu y’umuherezabitambo mukuru. Naho Petero abakurikirira kure. 55Bari bacanye umuriro mu gikari, barawukikiza barota, Petero na we akaba yari yicaranye na bo. 56Nuko umuja amubonye yicaye ku ikome, aramwitegereza maze aravuga ati «N’uyu yari kumwe na we!» 57Ariko Petero ahakana, avuga ati «Wa mugore we, uwo muntu nta bwo muzi.» 58Hashize akanya undi amubonye, ati «Nawe, uri umwe muri bo!» Petero ati «Wa mugabo we, nta bwo ndi uwo muri bo.» 59Hashize nk’isaha, undi yemeza akomeje ati «Ni ukuri: n’uyu yari kumwe na we, ndetse ni n’Umunyagalileya!» 60Petero ati «Wa mugabo we, sinzi ibyo uvuga.» Muri ako kanya akivuga ibyo, isake irabika. 61Nuko Nyagasani arakebuka, yitegereza Petero, maze Petero yibuka rya jambo Nyagasani yari yamubwiye ati «Uyu munsi, isake itarabika uraba wanyihakanye gatatu.» 62Nuko Petero asohoka arirana ishavu.
Ibitutsi n’agashinyaguro
(Mt 26.67–68; Mk 14.65)
63Ubwo abantu barindaga Yezu bamujyaho baramushinyagurira, bakanamukubita. 64Bari bamupfutse mu maso, nuko bakamubaza bati «Ngaho fora: ni nde ugukubise?» 65Maze bamuhunda n’ibindi bitutsi byinshi.
Yezu imbere y’inama nkuru
(Mt 26.57–66; Mk 14.53–64)
66Bumaze gucya, inama y’abakuru b’umuryango n’abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko iraterana, maze bahamagaza Yezu mu rukiko rwabo. 67Baravuga bati «Niba uri Kristu, bitubwire!» Arabasubiza ati «Nimbibabwira ntimubyemera, 68kandi nimbabaza ntimunsubiza. 69Ariko guhera ubu, Umwana w’umuntu agiye kwicara iburyo bw’Imana#22.69 iburyo bw’Imana: reba zaburi 110,1. Nyir’ububasha.» 70Nuko bose baravuga bati «Rero uri Umwana w’Imana!» Arabasubiza ati «Murabyivugiye: ndi we.» 71Batera hejuru bati «Abagabo bandi ni ab’iki? Ubwacu turamwiyumviye!»

ప్రస్తుతం ఎంపిక చేయబడింది:

Luka 22: KBNT

హైలైట్

షేర్ చేయి

కాపీ

None

మీ పరికరాలన్నింటి వ్యాప్తంగా మీ హైలైట్స్ సేవ్ చేయబడాలనుకుంటున్నారా? సైన్ అప్ చేయండి లేదా సైన్ ఇన్ చేయండి