Yohani 6
6
Yezu atubura imigati
(Mt 14.13–21; Mk 6.32–44; Lk 9.10–17)
1Ibyo birangiye, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. 2Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi. 3Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. 4Ubwo Pasika#6.4 Pasika: umugati Yezu yabahaye urashushanya Pasika nshya, igihe Yezu ubwe azaba yitanzeho ifunguro mu Ukaristiya., umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje.
5Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo, ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» 6Ibyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore. 7Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari#6.7 amadenari: idenari ni amafaranga bahembaga umukozi ku mubyizi umwe. magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» 8Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati 9«Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?» 10Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. 11Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga. 12Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be, ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.» 13Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki byashigajwe n’abari bariye. 14Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi#6.14 wa Muhanuzi: reba 1,21 (n’igisob.) ugomba kuza mu isi.» 15Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga, bakamwimika#6.15 bakamwimika: abantu bashakaga kwimika Yezu atari ukugira ngo abayobore ku Mana, ahubwo ngo yirukane Abanyaroma maze igihugu cyabo gisubirane ubwigenge. Yezu we yarabangiye kuko yari azi neza ko atari cyo Imana yamutumye., arongera ahungira ku musozi ari wenyine.
Yezu agendera hejuru y’amazi
(Mt 14.22–33; Mk 6.45–52)
16Bugorobye, abigishwa be baramanuka no ku nkombe y’inyanja. 17Bajya mu bwato, berekeza hakurya y’inyanja, ahagana i Kafarinawumu, nuko bubiriraho kandi Yezu atarabageraho. 18Hahuha umuyaga mwinshi, inyanja yitera hejuru. 19Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi#6.19 amasitadi: isitadi ni igipimisho cy’Abagereki gifite nk’uburebure bwa metero 185. makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha. 20Ni bwo Yezu ababwiye ati «Nimuhumure, ni jye.» 21Bashatse kumushyira mu bwato, babona ubwato bugeze ku mwaro aho bajyaga.
Yezu avuga ko ari umugati w’ubugingo
22Bukeye, ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari, uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine. 23Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati. 24Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. 25Bamusanze hakurya y’inyanja, baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?»
26Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. 27Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»
28Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» 29Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» 30Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? 31Mu butayu, ba sogokuruza bacu bariye ’manu#6.31 ’manu’: reba Iyim. 16,1 (n’igisob.), na zaburi 78,24.’, nk’uko byanditswe ngo ’Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’» 32Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. 33Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.» 34Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» 35Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota#6.35 ntazasonza . . . inyota: ku bw’ijambo rye n’Ukaristiya, Yezu ni We Mugati utanga ubugingo buzahoraho. Abamwemera bose rero, Yezu abamara inzara n’inyota bafitiye Imana. bibaho. 36Nyamara narabibabwiye: murambona ariko mukanga kwemera. 37Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze. 38Namanutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nje gukora ibyo Uwantumye ashaka. 39Icyo Uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaye, ahubwo nkazamuzura ku munsi w’imperuka. 40Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.»
41Nuko Abayahudi barijujuta, bitewe n’uko yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru.» 42Maze baravuga bati «Uriya si Yezu, mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ’Namanutse mu ijuru’?» 43Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta. 44Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. 45Mu gitabo cy’Abahanuzi#6.45 Abahanuzi: reba Izayi 54,13 na Yeremiya 31,33–34. haranditse ngo ’Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga. 46Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse#6.46 uwaturutse: ni ko Yezu ubwe akunda kwiyita. ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. 47Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. 48Ni jye mugati w’ubugingo. 49Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. 50Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. 51Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye#6.51 umubiri wanjye: umubiri wa Yezu ni wo uzaha abantu kugira ubugingo. Ibyo byabaye igihe Yezu apfiriye ku musaraba kandi akiha abantu ho ifunguro mu Ukaristiya., kugira ngo isi igire ubugingo.»
52Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?» 53Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. 54Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. 55Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. 56Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. 57Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye. 58Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.»
59Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isengero ry’i Kafarinawumu. 60Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?» 61Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati «Mbese ibyo birabatsitaje? 62Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose? 63Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo. 64Ariko muri mwe harimo abatemera.» Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. 65Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.» 66Kuva ubwo, benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi.
Petero yanga gusiga Yezu
67Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri, ati «Namwe se murashaka kwigendera?» 68Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. 69Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana#6.69 Intungane y’Imana: ni ukuvuga ko Yezu ari We Ntore yatumwe n’Imana, akaba n’Umukiza yihitiyemo kandi wunze ubumwe na Yo ku buryo butagereranywa..» 70Yezu arababwira ati «Si jye wabatoye uko muri Cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni uwa Sekibi.» 71Uwo ni Yuda, mwene Simoni Isikariyoti, Yezu yavugaga. Kuko ari we wari ugiye kumugambanira, n’ubwo yari umwe muri ba Cumi na babiri.
ప్రస్తుతం ఎంపిక చేయబడింది:
Yohani 6: KBNT
హైలైట్
షేర్ చేయి
కాపీ
మీ పరికరాలన్నింటి వ్యాప్తంగా మీ హైలైట్స్ సేవ్ చేయబడాలనుకుంటున్నారా? సైన్ అప్ చేయండి లేదా సైన్ ఇన్ చేయండి
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.