Logotip YouVersion
Search Icon

Matayo 10

10
Yezu atoranya Intumwa cumi n'ebyiri
(Mk 3.13-19; Lk 6.12-16)
1Nuko Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, n'ubwo gukiza indwara zose n'ubumuga bwose. 2Dore amazina y'izo Ntumwa ze uko ari cumi n'ebyiri: uwa mbere ni Simoni wiswe Petero na Andereya umuvandimwe we, na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, 3na Filipo na Barutolomayo, na Tomasi na Matayo w'umusoresha, na Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo, 4na Simoni w'umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu.
Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri
(Mk 6.7-13; Lk 9.1-6)
5Nuko Yezu atuma abo cumi na babiri, arabihanangiriza ati: “Ntimujye mu turere tw'abanyamahanga, kandi ntimwinjire mu mijyi ituwe n'Abanyasamariya. 6Ahubwo mujye mu bazimiye nk'intama bakomoka kuri Isiraheli. 7Mugende mutangaza muti: ‘Ubwami bw'ijuru buregereje.’ 8Mukize abarwayi, muzure abapfuye, muhumanure ababembe kandi mumeneshe ingabo za Satani. Mwaherewe ubuntu, mutangire ku buntu. 9Ntimugire ibiceri mutwara mu mikandara yanyu, byaba iby'izahabu, cyangwa iby'ifeza, cyangwa iby'umuringa. 10Ntimujyane kandi imifuka y'urugendo, cyangwa amakanzu abiri cyangwa inkweto, habe n'inkoni kuko umukozi akwiye guhabwa ifunguro.
11“Nimugera mu mujyi cyangwa mu mudugudu mujye mushaka uwishimira kubākīra, maze mugume iwe kugeza igihe muzahavira. 12Mukigera iwe mubwire ab'aho muti: ‘Nimugire amahoro!’ 13Niba bene urugo babakiriye, amahoro mubifurije agumane na bo, naho nibatabakira ayo mahoro abagarukire. 14Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, nimujya kuva muri urwo rugo cyangwa muri uwo mujyi, mujye muhungura umukungugu#muhungure umukungugu: guhungura umukungugu wo mu birenge cg gukunguta imyambaro (Intu 18.6), byari ikimenyetso cyerekana ko nta cyo uwo muntu akibazwa ku batuye aho hantu, n'iyo cyaba umukungugu waho wafashe ku birenge cyangwa mu myambaro ye. wo mu birenge byanyu. 15Ndababwira nkomeje ko ku munsi Imana izaca imanza, abari batuye i Sodoma n'i Gomora#Sodoma na Gomora: reba Intang 18–19. bazahanishwa igihano kidakaze nk'icy'abatuye uwo mujyi.
Abigishwa ba Yezu bazatotezwa
(Mk 13.9-13; Lk 21.12-17)
16“Dore mbatumye nk'intama hagati y'impyisi. Nuko rero murabe inyaryenge nk'inzoka, mube n'abanyamahoro nk'inuma. 17Mujye mwirinda abantu kuko bazabajyana mu nkiko, bakabakubitira no mu nsengero zabo. 18Bazabagabiza abatware n'abami babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye imbere yabo n'imbere y'abanyamahanga. 19Igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. 20Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka wa So uri mu ijuru uzavugira muri mwe.
21“Umuntu azicisha uwo bava inda imwe, umubyeyi yicishe umwana we, n'abana bazagomera ababyeyi babo babicishe. 22Muzangwa n'abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka. 23Kandi nibabatoteza mu mujyi uyu n'uyu, muzahungire mu wundi. Ndababwira nkomeje ko mutazahetura imijyi yose y'Abisiraheli Umwana w'umuntu ataraza.
24“Nta mwigishwa uruta umwigisha we, nta n'umugaragu uruta shebuja. 25Biba bihagije ko umwigishwa agera ku rugero rw'umwigisha, naho umugaragu akagera ku rugero rwa shebuja. None ubwo Nyir'urugo bamwise Bēlizebuli, mbega amazina mabi bazita abo mu rugo rwe!
Kudatinya abantu
(Lk 12.2-7)
26“Nuko rero ntimugatinye abantu kuko nta gihishwe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana. 27Ibyo mbabwira rwihishwa muzabivugire ku mugaragaro, kandi ibyo mbongorera muzabitangarize ahirengeye. 28Ntimugatinye abica umubiri ariko batabasha kwica ubugingo, ahubwo mutinye Imana yo ibasha kurimburira umubiri n'ubugingo mu nyenga y'umuriro.
29“Mbese ibishwi bibiri ntibigura ifaranga? Nyamara nta na kimwe muri byo gipfa So atabyemeye. 30Naho mwe, n'imisatsi yanyu yose irabaze. 31Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi.
Kwemera Yezu imbere y'abantu
(Lk 12.8-9)
32“Umuntu wese uzanyemera imbere y'abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru. 33Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu#imbere y'abantu: reba 2 Tim 2.12., nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.
Si amahoro Yezu azana, ahubwo azana intambara
(Lk 12.51-53; 14.26-27)
34“Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro ku isi. Sinaje kuzana amahoro ahubwo ni inkota. 35Naje gutandukanya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe. 36Nuko rero abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe.
37“Ukunda se cyangwa nyina akabandutisha ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we akabandutisha, na we ntakwiriye kuba uwanjye. 38Udatwara umusaraba#Udatwara umusaraba: reba Lk 9.23 (sob). we ngo ankurikire ntakwiriye kuba uwanjye. 39Uwihambira ku buzima bwe azabubura, nyamara uwemera kubuhara ari jye azira azabusubirana.
Imana itanga ingororano
(Mk 9.41)
40“Ubakira ni jye aba yakiriye, kandi unyakira aba yakiriye Uwantumye. 41Uwakira umuhanuzi kuko ari umuntu watumwe n'Imana, azahabwa ingororano iteganyirijwe abahanuzi. Uwakira kandi umuntu utunganiye Imana kuko ayitunganiye, azahabwa ingororano iteganyirijwe intungane. 42Uzaha umwe muri aba boroheje nibura agakombe k'amazi afutse yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa wanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa.”

Currently Selected:

Matayo 10: BIR

Označeno

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion za prilagajanje tvoje izkušnje uporablja piškotke. Z uporabo našega spletnega mesta se strinjaš z našo uporabo piškotkov, kot je opisano v naši Politiki zasebnosti