Intangiriro 5
5
Adamu n'urubyaro rwe kugeza kuri Nowa
(1 Amateka 1.1-4)
1Iyi ni inyandiko ivuga ku bakomoka kuri Adamu.
Igihe Imana yaremaga umuntu, yamuremye asa na yo. 2Umugabo n'umugore ni ko yabaremye, icyo gihe ibaha umugisha, ibita abantu.
3Adamu amaze imyaka ijana na mirongo itatu, abyara umuhungu basa kandi umeze nka we, amwita Seti. 4Amaze kubyara Seti, abaho indi myaka magana inani, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 5Adamu yapfuye amaze imyaka managa cyenda na mirongo itatu.
6Seti amaze imyaka ijana n'itanu avutse, abyara Enoshi. 7Amaze kubyara Enoshi, abaho indi myaka magana inani n'irindwi, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 8Seti yapfuye amaze imyaka magana cyenda na cumi n'ibiri.
9Enoshi amaze imyaka mirongo cyenda avutse, abyara Kenani. 10Amaze kubyara Kenani, abaho indi myaka magana inani na cumi n'itanu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 11Enoshi yapfuye amaze imyaka magana cyenda n'itanu.
12Kenani amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Mahalalēli. 13Amaze kubyara Mahalalēli, abaho indi myaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 14Kenani yapfuye amaze imyaka magana cyenda na cumi.
15Mahalalēli amaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse, abyara Yeredi. 16Amaze kubyara Yeredi, abaho indi myaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 17Mahalalēli yapfuye amaze imyaka magana inani na mirongo cyenda n'itanu.
18Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse, abyara Henoki. 19Amaze kubyara Henoki, abaho indi myaka magana inani, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 20Yeredi yapfuye amaze imyaka magana cyenda mirongo itandatu n'ibiri.
21Henoki amaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse, abyara Metusela. 22Amaze kubyara Metusela, abaho indi myaka magana atatu, ayoboka Imana kandi abyara abandi bahungu n'abakobwa. 23Henoki yabayeho imyaka magana atatu na mirongo itandatu n'itanu, 24hanyuma kubera ko yayobotse Imana iramujyana, ntihagira uwongera kumuca iryera.
25Metusela amaze imyaka ijana na mirongo inani n'irindwi avutse, abyara Lameki. 26Amaze kubyara Lameki, abaho indi myaka magana arindwi mirongo inani n'ibiri, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 27Metusela yapfuye amaze imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n'icyenda.
28Lameki amaze imyaka ijana na mirongo inani n'ibiri avutse, abyara umuhungu. 29Amwita Nowa, avuga ati: “Uyu azaturuhura mu mirimo inaniza yo guhinga ubutaka bwavumwe n'Uhoraho.”#29: Mu giheburayi izina Nowa rifitanye isano no kuruhura. 30Amaze kubyara Nowa, Lameki abaho indi myaka magana atanu na mirongo cyenda n'itanu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. 31Lameki yapfuye amaze imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n'irindwi.
32Nowa amaze imyaka magana atanu avutse, abyara Semu na Hamu na Yafeti.
Selectat acum:
Intangiriro 5: BIR
Evidențiere
Partajează
Copiază
Dorești să ai evidențierile salvate pe toate dispozitivele? Înscrie-te sau conectează-te
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001