Hashize igihe nyirabuja aramubengukwa, ni ko kumubwira ati: “Turyamane!”
Yozefu aranga, ahubwo aramubwira ati: “Dore databuja nta kintu akibazwa cyo muri uru rugo kubera ko mpari, kandi yanshinze ibyo atunze byose. Muri uru rugo nta wunduta, kandi nta kintu databuja atanyeguriye uretse wowe kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?”