1
Intangiriro 32:28
Bibiliya Ijambo ry'imana
Uwo mugabo aramubwira ati: “Ntuzongera kwitwa Yakobo ahubwo uzitwa Isiraheli, kuko warwanye n'Imana n'abantu ugatsinda.”
Compare
Intangiriro 32:28 ખોજ કરો
2
Intangiriro 32:26
Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende dore buracyeye.” Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura utampaye umugisha.”
Intangiriro 32:26 ખોજ કરો
3
Intangiriro 32:24
ariko we yisigarira aho. Nuko haza umugabo barakirana bageza mu museke.
Intangiriro 32:24 ખોજ કરો
4
Intangiriro 32:30
Yakobo aratangara ati: “Narebanye n'Imana sinapfa!” Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Penuweli.
Intangiriro 32:30 ખોજ કરો
5
Intangiriro 32:25
Uwo mugabo abonye atari butsinde Yakobo, amukoma ku nyonga y'itako rikuka bagikirana.
Intangiriro 32:25 ખોજ કરો
6
Intangiriro 32:27
Undi aramubaza ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.”
Intangiriro 32:27 ખોજ કરો
7
Intangiriro 32:29
Yakobo aramubwira ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Undi aramusubiza ati: “Urarimbariza iki?” Aho kurimubwira amuha umugisha.
Intangiriro 32:29 ખોજ કરો
8
Intangiriro 32:10
Jyewe umugaragu wawe, sinari nkwiriye ineza n'umurava wangiriye. Dore nambutse ruriya ruzi Yorodani mfite inkoni yanjye gusa, none ngarukanye n'umutungo nagabanyijemo amatsinda abiri!
Intangiriro 32:10 ખોજ કરો
9
Intangiriro 32:32
Uhereye ubwo Abisiraheli ntibarya inyama iri ku nyonga y'itako, kuko ari ho Imana yakomye Yakobo.
Intangiriro 32:32 ખોજ કરો
10
Intangiriro 32:9
Yakobo arasenga ati: “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya data Izaki, nyumva. Uhoraho, warambwiye uti: ‘Subira mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza.’
Intangiriro 32:9 ખોજ કરો
11
Intangiriro 32:11
Ndakwinginze unkize mwene data Ezawu, kuko ntinya ko yanyicana n'abana na ba nyina.
Intangiriro 32:11 ખોજ કરો
હોમ
બાઇબલ
યોજનાઓ
વિડિઓઝ