Umwana wese w'umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze. Abavukiye mu rugo rwanyu ndetse n'abo mwaguze, bose bagomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri, kizagaragaza ko Isezerano nagiranye namwe ari iry'iteka ryose.