Ubwo Yezu akaba arakiza abarwayi benshi, n’abamugaye, n’abahanzweho na roho mbi, agahumura n’impumyi nyinshi. Nuko arabasubiza ati «Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise: dore impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barahumanurwa, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barabwirwa Inkuru Nziza.