1
Intangiriro 26:3
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Uzagume muri icyo gihugu, nzaba ndi kumwe nawe kandi nguhe umugisha. Kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nkazakomeza indahiro narahiriye so Abrahamu.
Comparer
Explorer Intangiriro 26:3
2
Intangiriro 26:4-5
Nzagwiza urubyaro rwawe, rungane n’inyenyeri zo mu kirere, kandi nzabaha ibi bihugu byose. Imiryango yose y’isi izabaherwamo umugisha. Nzabigirira Abrahamu, kuko yanyumviye, akita ku mabwiriza n’amategeko yanjye, ku matangazo n’amateka yanjye.»
Explorer Intangiriro 26:4-5
3
Intangiriro 26:22
Avayo, afukuza irindi riba; ryo ntibaritonganira. Aryita Rehovoti (bigasobanura ’ahagutse’), kuko yavugaga ati «Noneho Uhoraho adushyize ahagutse, kandi twasaruye imbuto zo muri iki gihugu.»
Explorer Intangiriro 26:22
4
Intangiriro 26:2
Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ntumanuke ngo ujye mu Misiri, ahubwo uzature mu gihugu nzakubwira.
Explorer Intangiriro 26:2
5
Intangiriro 26:25
Izaki yubakayo urutambiro, ahambariza izina ry’Uhoraho, ahashinga ihema rye, abagaragu be na bo bahafukura iriba.
Explorer Intangiriro 26:25
Accueil
Bible
Plans
Vidéos