Intangiriro 11
11
Umunara w'i Babiloni
1Abantu bose bo ku isi bakoreshaga ururimi rumwe n'imvugo imwe. 2Abantu bimuka bava#bava: cg bagana. iburasirazuba, babona ikibaya muri Babiloniya bagituramo. 3Nuko baravugana bati: “Reka tubumbe amatafari tuyatwike.” Bityo aho gukoresha amabuye bakoresha amatafari, naho mu mwanya w'isima bakoresha kaburimbo. 4Barongera bati: “Reka twiyubakire umujyi kugira ngo tutazatatanira ku isi yose, twiyubakire n'umunara ugera ku ijuru kugira ngo tuzabe ibirangirire.”
5Uhoraho aramanuka kugira ngo arebe umujyi n'umunara abantu bubakaga. 6Nuko aribwira ati: “Biriya batangiye gukora babishobojwe n'uko ari umuryango umwe, kandi bavuga ururimi rumwe. Noneho rero icyo bazagambirira cyose bazakigeraho! 7Reka tumanuke maze dusobanye ururimi rwabo be kuzongera kumvikana!” 8Nuko Uhoraho abatatanyiriza ku isi yose, ntibaba bagishoboye kubaka uwo mujyi. 9Uwo mujyi wiswe Babiloni#Babiloni: cg Babeli. Mu giheburayi rifitanye isano no gusobanya. Umunara w'i Babiloni (Intang 11.9) kubera ko ari ho Uhoraho yasobanyirije ururimi rw'abantu bose akanabatatanyiriza ku isi yose.
Abakomoka kuri Semu
(1 Amateka 1.24-27)
10Dore abakomoka kuri Semu:
Semu amaze imyaka ijana avutse yabyaye Arupagishadi. Hari hashize imyaka ibiri umwuzure urangiye. 11Amaze kubyara Arupagishadi, abaho indi myaka magana atanu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
12Arupagishadi amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse yabyaye Shela. 13Amaze kubyara Shela, abaho indi myaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
14Shela amaze imyaka mirongo itatu avutse yabyaye Eberi. 15Amaze kubyara Eberi, abaho indi myaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
16Eberi amaze imyaka mirongo itatu n'ine avutse yabyaye Pelegi. 17Amaze kubyara Pelegi, abaho indi myaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
18Pelegi amaze imyaka mirongo itatu avutse yabyaye Rewu. 19Amaze kubyara Rewu, abaho indi myaka magana abiri n'icyenda, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
20Rewu amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, yabyaye Serugu. 21Amaze kubyara Serugu, abaho indi myaka magana abiri n'irindwi, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
22Serugu amaze imyaka mirongo itatu avutse, yabyaye Nahori. 23Amaze kubyara Nahori, abaho indi myaka magana abiri, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
24Nahori amaze imyaka makumyabiri n'icyenda avutse, yabyaye Tera. 25Amaze kubyara Tera, abaho indi myaka ijana na cumi n'icyenda, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa.
26Tera amaze imyaka mirongo irindwi avutse yabyaye Aburamu, akurikizaho Nahori na Harani.
Abakomoka kuri Tera
27Dore abakomoka kuri Tera:
Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti. 28Harani yapfuye mbere ya se Tera, agwa mu mujyi we kavukire witwa Uri mu Bukalideya. 29Aburamu yarongoye Sarayi, Nahori arongora Milika uva inda imwe na Yisika, bakaba abakobwa ba Harani. 30Sarayi yari yarabuze ibyara, nta mwana yagiraga.
31Tera ahagurukana n'umuhungu we Aburamu n'umwuzukuru we Loti mwene Harani n'umukazana we Sarayi, umugore wa Aburamu, bava mu mujyi wa Uri mu Bukalideya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Nyamara bageze mu mujyi wa Harani barahatura. 32Tera yapfuye afite imyaka magana abiri n'itanu, agwa i Harani.
Currently Selected:
Intangiriro 11: BIRD
Tõsta esile
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001