Logo de YouVersion
Ícono Búsqueda

Intangiriro 6:1-4

Intangiriro 6:1-4 BIR

Abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, abahungu b'Imana babengukwa abakobwa b'abantu, babashakamo abageni. Uhoraho ni ko kuvuga ati: “Umwuka w'ubugingo ntuzaguma mu bantu iteka, kuko bagomba gupfa. Bazamara imyaka ijana na makumyabiri gusa.” Muri ibyo bihe abahungu b'Imana babanaga n'abakobwa b'abantu, bakababyarira abana. Ni cyo cyatumye ku isi hāri abantu barebare kandi banini, ari bo za ntwari z'ibirangirire zo mu bihe bya kera.